Ni mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu irimbi ry’i Rwamagana riherereye mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Nyiraryo ni umucuruzi witwa Murenzi Jean Baptiste, akaba ari na yo mpamvu rizwi nko “Kwa Murenzi”.
Ijisho ry’umunyamakuru ryabonye ishyo ry’inka riragiwe muri iri irimbi.
Iri rimbi rimaze imyaka irenga itanu ari ryo rikoreshwa mu gushyingura cyane cyane abaturage bo mu Mujyi wa Rwamagana no mu nkengero zawo.
Ririmo ibyiciro bitandukanye; hari uruhande rurimo imva zubakishije amakaro, izubakishije beto, ndetse n’izigizwe n’igitaka gusa.








Ibi ariko ntibikwiye. Ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge,Akagari, Umudugudu buba bubereyeho kureberera abaturage. Rwose mureke kemerera uyu muntu ngo ashinyagurire imibiri y’abantu bashyinguye muri iri rimbi.
Hari itegeko rigenga irimbi n’imikorere yaryo kandi kugirango ayo mategeko yubahirizwe ubuyobozi nibwo bukwiye kubigiramo uruhare.