Insinga z’amashanyarazi zidateranyije neza ni zo zivugwaho kuba imbarutso y’inkongi y’umuriro yakongoye iduka ry’ibikoresho by’ubwubatsi mu Mujyi wa Ngoma.
Ni inkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa 14:40 z’amanywa tariki ya 10 Gashyantare 2020, mu iduka ricururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi ry’umucuruzi witwa Habimana Léonidas uzwi ku izina rya ‘Dorisi’ i Kibungo.
Ibikoresho byarimo nk’amatiyo, amarangi, imbaho, sima, n’ibindi byinshi byahiye birakongoka, bike abaturage bahuriye batabaye babashije kurokora ni ibyari imbere y’umuryango.
Amakuru yizewe muhaziyacu.rw ifite ni uko iyo nkongi y’umuriro yaduka, nyir’iri duka yari yicaye hanze aganira na bagenzi be, agatungirwa agatoki yerekwa umwotsi uva mu iduka rye, ari na bwo abantu batangiraga kuza kureba ikibaye.
Habimana Léonidas warebye iduka rye rikongoka, yagerageje kwinjira mu mwotsi mwinshi wasohokaga mu muryango uramuzibiranya, ariko no kubyakira biramunanira afatwa n’ihungabana ku buryo yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Amashanyarazi ni yo ashyirwa mu majwi
Ubuhamya bw’abakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Ngoma muhaziyacu.rw yavuganye na bo ku iby’iyi nkongi, burahuriza ku kugaragaza ko icyo bakeka ari insinga z’amashanyarazi.
Uwitwa Ndabamenye yagize ati: “Mu by’ukuri iyi nkongi twayibonye mbere kuko urabona ko dukorera ahatari kure y’iri duka, ariko icyayiteye nka 90% ni ibibazo bya ‘installation’ y’amashanyarazi, kuko bisa n’ibyatangiye biturika.”
Uwizeyimana Dieudonne na we ati: “Kubera ko bari bari gusudiraho ibyuma, muri gahunda yo kuvugurura umujyi kandi guteranya biriya byuma bikaba bisaba umuriro mwinshi, ushobora kuba warenze ubushobozi bw’insinga zo mu iduka zigashya, kuko inkongi ntiyatewe na buji cyangwa umuntu wanywaga itabi.”
Undi mutangabuhamya wari uhari inkongi igitangira ati: “Byatangiye biturika nk’aho ari amashanyarazi, kumwe insinga zikoranaho, amahirwe ni uko nta muntu wari mu iduka mo imbere.”
Abaturage batabaje Polisi
Inkongi y’umuriro igifata iduka rya ‘Dorisi’ abaturage bihutiye gutabaza Polisi y’u Rwanda, ku buryo agahana saa 15:20 Abapolisi bari bamaze kuhagera, hategerejwe ubufasha bwo kuzimya umuriro hakoreshejwe imodoka yabigenewe ya Polisi.
Ahagana i saa kumi , Imodoka ya Polisi izimya inkongi yari igeze i Kibungo, ivuye mu Karere ka Rwamagana ahari ikicaro ya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, maze itangira byimbitse ibikorwa byo kuzimya, byakomeje kugeza hafi saa mbili z’umugoroba.

Impungenge zari zose, ku bacururiza mu miryango yindi itatu, iri ku nzu y’imiryango ine irimo umwe wafashwe n’inkongi, ku buryo bose ibicuruzwa barwanye no kwihutira kubikuramo ngo hato na byo bitagerwaho n’iyo nkongi.
Mu kiganiro na muhayacu.rw, CIP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba washimye uburyo abaturage b’i Kibungo bihutiye kugeza amakuru kuri Polisi, yatangaje hatangijwe iperereza ku mpamvu yakomotseho inkongi yakongoye iduka (Quincaillerie) rya Habimana Léonidas uzwi nka ‘Dorisi’ i Kibungo.
Ati: “Kugeza ubu impamvu yateye inkongi ntabwo iramenyekana, ni ugukomeza gukora iperereza ngo turebe ko twamenya icyabiteye, kuko rigirwamo uruhare n’inzego nyinshi … ariko turarikora vuba.”
CIP Twizeyimana yakomeje agira ati: “Tukibimenya, Polisi yihutiye kugerayo no kuzimya umuriro kandi intego yagezweho kuko nta rindi duka umuriro wafashe ngo wangize.”
Naho ku kuba hari abashyira mu majwi ‘insinga z’amashanyarazi’ kuba impamvu y’iyi nkongi, avuga ko nka Polisi badashobora gushingira ku makuru y’abo bantu gusa, kandi ngo na nyir’iduka ushobora kurusha aba bandi amakuru ‘yahise ahungabana akajyanwa mu bitaro’.
Polisi igagagaza kandi ko agaciro k’ibyangirikiye muri iryo duka, kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru katari kazwi, gusa ikemeza ko bigaragara ko (Dorisi) yari ‘Umucuruzi ukomeye, ku buryo hashobora kuba hari harimo umutungo munini’; icyakora ngo niba yari afite ubwishingizi, nyuma yo kubigaragaza ashobora kuzishyurwa.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi, Polisi y’u Rwanda igira abantu bose inama zirimo gutunga ibikoresho byafasha mu kuzima umuriro ugitangira nka kizimyamwoto n’umucanga wumutse.








Doris yihangane rwose, ese yaba yari afite ubwishingizi bw’ibicuruzwa?