Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere no mu mirenge bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abarimu bake mu mashuri aho ngo biri kudindiza inyigisho z’abana, bagasaba ko ibizami byatangwa vuba nibura bagahabwa abarimu.
Iki kibazo batangiye kukivuga umwaka ushize wa 2019 minisiteri y’uburezi ibemerera ko mbere yuko uwo mwaka urangira bazaba bagikemuye. Abarimu ngo bakoze ibizami benshi baratsindwa birangira hari imyanya yongewe gusubizwa ku isoko amashuri abura abarimu gutyo.
Uteranyije imibare y’abarimu Babura mu turere twose tugize intara y’iburasirazuba usanga abasaga 1500 aribo bakenewe kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Akarere ka Kirehe niko kabura abarimu benshi bagera kuri 409, barimo 255 bo mu mashuri abanza n’abandi 154 bo mu mashuri yisumbuye. Umurenge wa Mahama niwo ubura abarimu benshi muri aka Karere aho ubura abagera kuri 50.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka Karere ka Kirehe, Mwanangu Theophile, yabwiye muhaziyacu.rw ko iki kibazo kiri mu bibakomereye ndetse kizatuma hari amasomo amwe namwe atazarangizwa kwigishwa nkuko byateganyijwe.
Yagize ati “ Urumva nyine iyo abarimu badahari ntabwo abana biga neza bituma gahunda y’inyigisho itarangira ngo yihute. Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo hari abafite ingengo y’imari bagiye bashyiraho abanyabiraka ariko n’amatangazo yaratanzwe biri hafi gukorwa REB niyo izashyiraho itariki.”
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nyarubuye giherereye mu Karere ka Kirehe Nsengiyumva Felecien yabwiye muhaziyacu.rw ko mu kigo ayoboye aburamo abarimu batatu barimo uwigisha Ikinyarwanda, Biology n’imibare.
Ati “ Urumva niba narimfite abarimu 12 hakagendamo batatu haba hari icyuho gusa maze kubona ko bagiye nicaranye na komite y’ishuri y’ababyeyi hanyuma dushaka uburyo kugira ngo abana babone uko biga twazanye abanyakiraka babiri barangije muri KIE batarabona akazi baba badufasha.”
Akomeza avuga ko imbogamizi irimo ari ukuba ikigo gihemba abantu kitapangiye ngo bituma ayo mafaranga yari kuzakora ibindi yicwa ariko ngo nanone nta kintu wakora abana batari kwiga.
Yakomeje agira ati “ Ikindi abarimu bambere bari bamenyeranye n’abana baragiye, ejo uzanye abandi, mu gihe bataramenyera Akarere kaguhaye abandi nuko guhinduranya abarimu bibangamira imyigire y’abana njye numva bashyiraho uburyo bwihuse abarimu bajya bakorera ibizami rimwe ahagiye haboneka umwanya bakajya bamuzana batongeye gutanga akazi.”
Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura avuga ko batanze ibizami benshi bakabitsindwa agahamya ko leta ititeguye gupfa gushyira mu myanya abantu batsinzwe ibizami kubera kutagira ubushobozi.
Yagize ati “ Ngira ngo mwabonye yuko twavuze ko niba warize uburezi ariko baguha ikizami cy’inyigisho runaka ugomba kwigisha ntugitsinde ufite intege nke nibyiza yuko twareba n’abarimu bafite ubushobozi muri izo nyigisho noneho bakigisha neza.”
Mutimura avuga ko ingaruka zo kuba hari ibigo bidafite abarimu babizi ko zihari ariko ngo bihangane leta ishake abarimu bashoboye.
Ati “Kugira ngo bikemuke biterwa n’ibyakozwe ariko iyo bitakozwe na none ntabwo amakosa asimburwa n’ayandi ntabwo tuzemera ko abarimu badafite ubushobozi bajya mu mashuri yacu kubera ko tutifuza kugwiza imibare gusa.”
Iki kibazo kiri mu bihangayikishije abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba basaba ko hakwihutishwa uburyo bwo gukora ibizami nibura iki gihembwe kikarangira hari abarimu bafite byabafasha no kwitegura neza igihembwe cya kabiri.





