Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yatsinze Etoile de l’Est igitego kimwe ku busa kiyongera kucyo yayitsinze mu mukino ubanza ihita iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro, umutoza wa APR Erradi Adil Mohammed ashimira ikipe ya Etoile de l’Est ku mikinire iri hejuru yagaragaje.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatatu ubera mu Karere ka Ngoma. Amakipe yombi yagaragaje umukino mwiza kuburyo abafana batashye bishimye.
Ikipe ya APR FC yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Usengimana Dan n’abandi.
Mu gice cya mbere ku munota wa 13 nibwo Niyomugabo Claude yazamukanye umupira yihuta awukata mu izamu maze abakinnyi ba Etoile de l’Est basa n’abawusiganira urabacika ugera kwa Nshimiyimana Yunusu ahita atsinda igitego.
Nyuma yaho abakinnyi ba Etoile bayobowe na Evode bakomeje kugerageza kwataka ariko APR ibarusha imbaraga. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere APR yatatse cyane ishaka igitego cya kabiri umuzamu ayibera ibamba.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gukinira inyuma cyane kwa APR, Etoile yongeye kuyotsa igitutu umupira urinda urangira ntakigihindutse.
Umutoza wa APR Erradi Mohammed yabwiye itangazamakuru ko yishimiye uburyo ikipe ya Etoile yakinnye umukino mwiza nubwo bayitsinze, anasobanura ko kudakinisha abakinnyi basanzwe babanzamo ari uburyo bwo guha abandi bakinnyi amahirwe kugira ngo bazamure urwego.
Umutoza wa Etoile de l’Est Bakundakabo Rachid yagize ati: “Wari umukino mwiza urimo ishyaka burya rero igitego ni nk’urupfu APR iturushije amahirwe birangira idutsinze ariko ndashimira abakinnyi banjye kuko bitwaye neza ndakeka tugiye gukomeza gukora cyane kuburyo uyu mwaka uzarangira tujya mu cyiciro cya mbere.”
Mu yindi mikino yabaye Rayon Sports yatsinze Intare ibitego bibiri ku busa, Gicumbi itsinda Rwamagana City ibitego bibiri ku busa, Marine yatsinze Gorilla bitatu ku busa, Police isezerera Musanze FC kuri penaliti 4-2.






