MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umwana yagiye kuvoma muri Muhazi agwamo

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
12/02/2020

Mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Nyarubuye mu Mudugudu wa Buyanja umwana w’imyaka icumi witwa Byiringiro Ezekiel yaguye muri Muhazi ubwo yajyaga kuvomayo amazi.

Ibi byabaye kumugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya saa kumi nimwe n’igice. Amakuru agera kuri muhaziyacu.rw ni uko uyu mwana yajyanye na bagenzi be kuvoma kuri Muhazi kuko ibegereye agezeyo bakuramo Imyenda bajya kwidumbaguza mu minota mike abandi bana baba baramubuze bajya gutabaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Munyiginya Uwingeri Valens yabwiye muhaziyacu.rw ko uwo mwana yaguye muri Muhazi, ndetse ngo umurambo baracyari kuwushakisha.

Yagize ati: “Hari umwana tumenye mukanya gato ko arohamye muri Muhazi yarari koga ariko ngo yaragiye no kuvoma afite imyaka icumi ubu umurambo we uracyashakishwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Buyanja basanzwe bavoma muri Muhazi ariko ngo bari barasabye ababyeyi bajya boherezayo abana bakuze kugira ngo barinde abana bato kuzagwa mu mazi.

Byiringiro Ezekiel w’imyaka icumi waguye mu mazi ni mwene Niyibizi Jean D’amour na Nyiramboneza Rebecca kuri ubu umurambo we uracyashakishwa mu mazi kugira ngo ukurwemo.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Ikiyaga cya MuhaziRwamagana

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Ibitekerezo 2

  1. Nshimiyima Hassan says:
    7 years yahise

    Birababaje pe gusa muduhaye injury ariko muzaduhe uko byarangiye

    Reply
  2. Nshimiyima Hassan says:
    7 years yahise

    Sorry muzaduhe Indi nkuru uko byarangiye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Amazi yabaye ingorabahizi ku baturage, ijerekani igura FRW 300 ku bifite

Kirehe: Amazi yabaye ingorabahizi ku baturage, ijerekani igura FRW 300 ku bifite

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU