Ibigo by’amashuri bitandatu byo mu Ntara y’Iburasirazuba bigiye gutangirizwamo gahunda igamije kuzamura impano z’abakiri bato mu mikino itandatu yatoranyijwe.
Ibi bigo ni Urwunge rw’Amashuri rwa St Aloyz, ES Kiziguro, ADG Gituza, GS Kabale, ES Nyamira n’Ikigo cy’amashuri cya EPM giherereye mu Karere ka Kayonza.
Ibi bigo bikaba biri mu bigo by’amashuri 17 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo bizamurirwemo impano mu mikino itandatu ariyo, Football, Volley ball, Basketball, Netball, Handball na Athletism.
Gahunda yo gutangiza iki gikorwa ikaba iteganyijwe ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rwamagana ku Rwunge rw’Amashuri rwa St Aloyz.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye inama n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana mu kurebera hamwe aho imyiteguro igeze.
Minisitiri Munyangaju yavuze ko uyu mushinga bagiye gutangiza bari basanzwe bawufite muri gahunda ariko ko bagize Imana bakabona umufatanyabikorwa w’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere kiyemeje kubatera inkunga kugira ngo ushyirwe mu bikorwa neza.
Yakomeje avuga ko amashuri ku ikubitiro ari 17 yatoranyijwe mu gihugu hose birimo bitandatu byo mu Ntara y’Iburasirazuba, ibi ngo bikazatuma abana bafite impano bahurizwa hamwe bagafashwa kuzamurirwa ya mpano kuburyo bavamo abakinnyi b’umwuga mu mikino itandukanye.
Ati: “Abo bana tuzabaherekeza kuva bakiri bato kugeza babaye bakuru bagatangira kubyaza umusaruro ya siporo bahisemo, ikindi kizakorwa mu mashuri yacu dusanzwe dufite abarimu bakurikirana abana ariko tuzabongerera imbaraga bite kuri ba bana cyane.”
Minisitiri Munyangaju yavuze ko abana bazafashwa muri iyi gahunda ari uguhera ku myaka 15 kumanura, bakazajya bahurizwa ku bigo byatoranyijwe kugira ngo babashe kwitabwaho n’abatoza batandukanye bazaba baratoranyijwe.







