Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashimiye abakinnyi n’abatoza b’Umurenge wa Murambi kuba bashoboye guhagararira neza akarere mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2026, basabwa gukomeza guhesha ishema akarere kandi bagatahukana igikombe ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Ubu butumwa babuhawe ku mugoroba wo kuri uyu 13 Werurwe 2026 nyuma y’umukino wa 1/2 wahuje ikipe y’Umurenge wa Tabagwe ihagarariye Akarere ka Nyagatare n’ikipe y’Umurenge wa Murambi, mu mukino wabereye kuri sitade ya Nyagatare, aho umukino warangiye Murambi itsinze Tabagwe igitego 1-0 ikagera ku mukino wanyuma ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Ibingira Frank yashimiye abakinnyi ariko anabasaba gukomeza gutsinda no gutwara igikombe ndetse bakagumya kuzirikana intego y’irushanwa.
Yagize ati: “Twishimye cyane kandi n’abaturage bacu twazanye barishimye, rero turashimira abakinnyi ukuntu bitwaye tubasaba gukomeza kugira imbaraga, bagakomeza gutsinda kandi bakumva ko bahagarariye inyungu z’Akarere, natwe nk’ubuyobozi tubari inyuma muri byose dutegereje izindi ntsinzi nyinshi ndetse n’igikombe. Iyi mikino ni umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa bwiza ku bantu no kuzirikana imiyoborere myiza dufite kuko ibi byose tubona bishoboka kubera imiyoborere myiza.”
Umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Murambi, Bukuru Emmanuel, yavuze ko uyu mwaka intego ari ugutwara igikombe ku rwego rw’Intara, bakagitura abafana bababa inyuma umunsi ku wundi.
Aragira ati: “Icyo twabwiye abakinnyi ni ukugira ishyaka no kuzirikana abafana batuba inyuma ku bwinshi aho tugiye hose, ikindi cyadufashije ni uko twiteguye kandi dukinisha abakinnyi bacu b’Umurenge wa Murambi bituma tugira umukino uhuje, icyo tujyanye ku mukino wa nyuma ni ugutwara igikombe ubushize twaragihushije ariko noneho tugomba kugitwara.”
Umuyobozi w’abakinnyi (Captain) w’Umurenge wa Murambi Munyaneza Lambert yavuze ko iyi mikino bayimenyereye bituma bumva ko intego y’uyu mwaka ari ugutwara igikombe.
Yagize ati: “Byari kutubabaza iyo tutagera ku mukino wa nyuma kuko ubushize twawutsindiyeho, uyu mwaka icyo turangamiye ni igikombe kandi twizeye kuzakora ibishoboka byose tugahesha ishema akarere duhagarariye ndetse n’abafana bacu badukunda cyane.”
Biteganijwe ko umukino wa nyuma ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba mu bagabo uzaba tariki ya 29 Werurwe 2026, ukazahuza ikipe y’Umurenge wa Murambi ihagarariye Akarere ka Gatsibo n’iy’Umurenge wa Kigarama ihagarariye Akarere ka Kirehe, yageze ku mukino wa nyuma itsinze Umurenge wa Gishari ibitego 3-2.
Naho mu bagore ikipe y’Umurenge wa Gahara ikazahura ku mukino wanyuma n’Umurenge wa Gatore zombi zahagarariye Akarere ka Kirehe.










