Hakizimana Joel ni umugabo w’imyaka 36, akaba n’umubyeyi w’abana babiri kuri ubu yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5 w’indimi n’ubuvanganzo mu rwunge rw’amashuri rwa Rurama mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, kuri ubu avuga ko intego ari ukuzakomeza amashuri ye kugeza muri kaminuza.
Bijya gutangira, Hakizimana mu mwaka wa 2009 yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, gusa aza guhagarika amasomo ye bitewe n’uburwayi yahuye nabwo.
Mu mwaka wa 2013, yashatse umugore, babyarana abana babiri. Bigeze mu mwaka wa 2022, yaje kujya ahura n’abazungu babaga baje hano mu Rwanda, akabaganiriza mu Cyongereza gicye yabaga azi, abantu batangira kumushishikariza kujya kongera ubumenyi bwe, ari naho yahise afata icyemezo cyo gusubira mu ishuri, atangirira mu mwaka wa kabiri ariko anihugura n’amasomo yo mu wa mbere, ubwo yigaga mu Karere ka Kirehe, ari naho yasoreje icyikiro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Akomeza asobanura ati: “…Ndiga, abana bakamfasha nigaga ibyo mu wa kabiri nihugura n’ibyo mu wa mbere, naje gusoza mfite amanota meza 37, banyohereza kwiga muri E.S Rusumo, nza kubura ubushobozi amafaranga arabura, nibwo naje hano muri E.S Rurama, nahakomereje umwaka wa 4 ubu ndi mu mwaka wa 5 aho niga indimi n’ubuvanganzo.”
Hakizimana Joel akomeza avuga ko kwiga ari mukuru nta kibazo biba bimutwaye kuko intego afite irenze ibyo gutekereza ku myaka, nubwo yigana n’abana abyaye ariko ntacyo bimutwaye.
Yemeza ko abona amanota meza kuko aba uwa mbere, akagira inama urubyiruko yo kudacika intege mu gihe bahuye n’ibibazo byo gucikiriza amasomo yabo.
Yagize ati: “Uyu munsi wa none mfite imyaka 36, abana nigana nabo, umukuru usanga afite imyaka 20 kwicarana n’abo banyeshuri, njyewe numva nta pfunwe kuko hari icyo nshaka, aha ngaha mu ishuri hameze nko mu ibarizo, iyo urimo imisumari irakujomba ariko ntabwo ibyo bintu ubyitaho, ahubwo wita ku kintu n’intego ushaka kugeraho. Ugize ikibazo cyo kudakomeza amasomo kubera ubushobozi igihe bwabonekera yasubukura amasomo ye.”
Mu kigo yigamo, abarimu bigisha Hakizimana bagaragaza ko ari umunyeshuri w’umuhanga kandi ko abera urugero rwiza abandi bitandukanye n’abandi bana baba biga bakuze, aho usanga bamwe bana bafite imyitwarire mibi no gusuzugura abarezi, nk’uko bishimangirwa na Hitiyaremye Jean Bosco wigisha indimi n’ubuvanganzo muri iki kigo.
Yagize ati: “Hakizimana Joel nubwo akuze ariko uburyo agaragara mu bandi nicyo twamwemereye, ntabwo agira ibintu byo kwijena, no mu ishuri ni we uba uwambere.”
Hakizimana Joel ni urugero rw’uko imyaka itagomba kuba imbogamizi ku muntu ushaka kwiga no kugera ku nzozi ze. Nubwo yahagaritse amasomo kubera ibibazo by’ubuzima n’ubushobozi, yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri, ubu akaba ari mu banyeshuri bitwara neza mu kigo yigamo.
Ubutumwa bwe burashishikariza urubyiruko n’abakuze bacikirije amashuri kudacika intege, ahubwo bagashaka uko bongera kuyasubukura igihe cyose baboneye amahirwe.









