MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umunsi wo Kwibohora uzizihirizwa i Nyagatare hatahwa imishinga irimo sitade n’ibitaro

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
27/06/2020
Sitade ya Nyagatare ni kimwe mu bikorwa bizafungurwa ku mugaragaro.

Sitade ya Nyagatare ni kimwe mu bikorwa bizafungurwa ku mugaragaro.

Tariki 4 Nyakanga 2020 hazizihizwa Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, ibirori ku rwego rw’igihugu bikazabera mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare.

Nkuko itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryo kuwa 25 Kamena ribigaragaza, buri Karere gafite imishinga migari kazataha kuri uriya mukuru, gusa Nyagatare hari umwihariko w’uko hari imishinga igera ku icumi iherereye mu mirenge ya Tabagwe, Nyagatare, Karama, Gatunda, Musheri na Rwempasha

Mu mishinga izatahwa kuri uriya munsi harimo Sitade ya Nyagatare iherereye mu Mujyi wa Nyagatare izajya yakira abantu barenga 3,500, kuyubaka bikaba byaratwaye agera kuri miliyari 9Frw.

Kuri uyu munsi nibwo ibitaro bya Gatunda, biherereye mu Murenge wa Gatunda bizafungurwa ku mugaragaro.

I Tabagwe aho umunsi mukuru nyirizina uzabera hazatahwa umudugudu w’icyitegererezo, witwa Gishuro IDP Model Village, uteganyijwe guturwamo n’imiryango 64.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro uteganyijwe gufungurwa ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga.

Uyu mudugudu uzaba ufite ibikorwaremezo bitandukanye harimo ishuri mbonezamikurire (ECD), poste de sante, igikumba kirimo inka 64, umurima w’ubuhinzi ungana na hegitari 73, umurima w’ubwatsi bw’amatungo, agakiriro ndetse n’inzu y’inkoko irimo inkoko 2,000.

Muri Tabagwe kandi hazatahwa ikigo nderabuzima gishyashya.

Hazatahwa kandi umuhanda wa kaburimbo uturuka Nyagatare mu mujyi ukagera Karama, uwo muhanda unyura muri Tabagwe, ureshya na kirometero 30.8.

Inyubako nshya ku rwunge rw’amashuri rwa GS Tabagwe zarubatswe, harimo aho kurira ndetse n’uburyamo bw’abanyeshuri bataha kure y’ishuri.

Uyu munsi wo Kwibohora kandi uzasiga hatashywe ku mugaragaro amasoko mato ya kijyambere ya Shonga, Kabuga, Rwempasha na Musheri.

Kuri Sitade ya Nyagatare hazaba hari ibibuga bitandukanye, birimo n’icya tennis.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NyagatareKwibohora26Nyagatare

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Intare zazanywe muri Pariki y’Akagera zimaze kwikuba kane mu myaka itanu

Intare zazanywe muri Pariki y'Akagera zimaze kwikuba kane mu myaka itanu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU