Ikigo African Parks gifatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera guhera mu 2010, cyatangaje ko umubare w’intare ziri muri Pariki y’Akagera ukomeje kwiyongera kuri ubu ngo zikaba zimaze kwikuba kane mu myaka itanu ishize.
Mu butumwa iki Kigo cyanyujije ku mbuga nkoranyambaga gikoresha nka Twitter cyavuze ko kuri ubu izi ntare zimaze kuba 37 kuva muri 2015 zigaruwe mu Rwanda.
Bagize bati: “Twishimiye kubasangiza [amakuru] ko intare zo muri Pariki y’Akagera zikubye inshuro enye kuva zahagarurwa mu myaka itanu ishize. Mu mwaka ushize ziyongereyeho ibyana bine, bituma umubare wazo ugera kuri 37.”
Intare ni zimwe mu nyamaswa zari zaracitse muri Pariki y’Akagera kubera ubuhigi butemewe bwakundaga kuhakorerwa.
Ikigo African Parks gisanzwe gicunga Pariki y’Akagera kuva mu mwaka wa 2010; kuva batangiye kuyicunga hongeyemo inyamanswa zikomeye zirimo inkura, intare n’izindi nyinshi, banazitiye iyi pariki bakoresheje amashanyarazi kuburyo byagabanyije uburyo inyamanswa zatorokaga zikona imyaka y’abaturage.






