MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umukecuru wahinduriwe ubuzima n’inka yahawe ntiyumva impamvu hari abanga korozwa

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
02/06/2020
Ingabire Theodette ku kiraro cy'inka ze akesha gahunda ya Girinka

Ingabire Theodette ku kiraro cy'inka ze akesha gahunda ya Girinka

Mu ntambwe nkeya uvuye aho ibiro by’Umurenge wa Gahengeri biherereye, mu Karere ka Rwamagana, niho umukecuru w’imyaka 63 witwa Ingabire Theodette atuye.

Mu gikari cy’uyu mubyeyi w’abana batatu ni ho usanga ikiraro kirimo inka yitwa Imbabazabahizi, iyitwa Imaragishyika ndetse n’indi yitwa Inkumburwa, ndetse n’akanyana gato kacyonka.

Ingabire yari umugore w’umupfakazi wihebye kubera ubuzima bubi yari arimo, ariko ngo kuva yaba mu bantu ba mbere bahawe inka muri gahunda ya Girinka, icyizere cy’ubuzima cyaragarutse.

Ati: “Izi nka ni girinka mbere baziduhaye zitwa inka z’ubudehe bayimpaye ari imwe ari akanyana gatoya nakorora neza karabyara nditura uwo nituye nawe yituye abandi. Ubwo rero izisigaye zikagenda zibyara zikabyara ibimasa nkikenura hari n’umwana w’umukobwa uraha zafashije kwiga ubu ararangije.”

Ingabire avuga ko yabaye mu nka cyane, ariko ko inka zaje gushira, arapfakara, agera aho yibaza niba azongera gutanga inka ukundi.

Asobanura agira ati: “Ahantu nakundiye Girinka, nari umuntu ukunda guhorana ubwigunge bw’ibibazo, nkahora mbabaye kubera ibibazo nahuye nabyo n’ubupfakazi ariko mbonye inka narishimye; zambereye igisubizo.”

Uyu mukecuru ufite inka eshatu n’umutavu mu kiraro avuga ko korora byamufashije kubaho neza, akaba ahantu heza, aba mu nzu nziza kandi irimo n’amashanyarazi, ndetse n’abana bakaba barabashije kwiga.

Ibi kandi bimufasha guhinga neza kuko aba yabonye ifumbire ashyira mu myaka. Kuri ubu ntabwo bigishoboka kongera umubare w’inka yorora, ahubwo ngo izizajya zizikomokaho azajya azigurisha bimufashe “kwikenura”.

Yongeye ati: “Inka Kagame yampaye ubu ifite umwuzukuruza; abo buzukuru b’iyo ya mbere nizo zagiye zimfasha. Maze kugurishamo nk’ibimasa bitatu, [kongeraho] n’iyongiyo nituye.”

Aha rero ni ho Ingabire ashingira avuga ko anenga abantu bahabwa inka muri gahunda ya Girinka bakayanga. Ati: “Ntabwo Imana yaguha ngo wowe winyage.”

Avuga kandi ko iyo abonye umuntu ufata inka nabi ababara cyane, yatanze urugero rw’umuntu wigeze guhagarara mu nteko avuga ko inka bamuhaye ayitanze kuko atayishoboye, “kandi ari umuntu w’umugabo!”

Yarongeye asobanura agira ati: “Harigihe baha abantu inka bakazanga mu ruhame ariko veterineri akabazana hano ngo mbabwire ibanga ryange nkababwira ukuntu bagomba gufata inka neza.”

Ingabire ahagaze imbere y’inzu ye. Uko imeze avuga ko abikesha kuba yaraharaniye korora neza inka yahawe.

Muhinda Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri w’agateganyo, avuga Girinka yafatiye benshi runini mu Murenge wa Gahengeri mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Icyo abwira abantu bafata nabi inka bahabwa ni uko: “Turabasaba ko aya mahirwe bagize yo guhabwa izo nka bayabyaza umusaruro, inka bakazitaho nkuko umukuru wacu yabivuze ko buri muntu wese agomba kubona inka kandi ikamufasha kwiteza imbere.”

Umurenge wa Gahengeri, ni umwe muri 14 igize Akarere ka Rwamagana, ni umurenge utuwe n’abaturage 28,913, naho 95 ku ijana muri aba baturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.

 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaGirinkaRwamagana

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu Rwanda umuntu wa kabiri yishwe na Covid-19

Mu Rwanda umuntu wa kabiri yishwe na Covid-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU