MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu Rwanda umuntu wa kabiri yishwe na Covid-19

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
02/06/2020

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko umuntu wa kabiri yishwe n’icyorezo cya Koronavirusi-Covid19 kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2020.

Mu itangazo rigaragaraza amakuru mashya kuri Koronavirusi iyi minisiteri ishyira ahagaragara buri munsi hagaragaramo ko ku itariki ya  2 Kamena, mu Rwanda abanduye Covid-19 ari abantu 384 barimo barindwi bashya,  abakirwaye ari 113,  mu gihe abantu babiri  bamaze kwicwa na yo  barimo umwe wapfuye uwo munsi.

Ubusobanuro bugufi bwaherekeje iri tangazo buvuga kuri uyu muntu wishwe na Koronavirusi  bugira buti: “Umurwayi witabye Imana yari umupolisikazi w’imyaka 24 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aho yanduriye Koronavirusi aza kugarurwa mu Rwanda amaze kuremba. Yahise yitabwaho n’abaganga ariko yaje kwitaba Imana azize uburwayi bukomeye.”

Ku itariki ya 30 Gicurasi ni bwo mu Rwanda hatangajwe ko umuntu wa mbere yishwe na koronavirusi

Inzego z’ubuvuzi  zikomeje kwita ku barwaye Covid-19,  ku buryo mu Rwanda mu bantu 384 bari bamaze kuyandura  kugeza ku itariki ya 2 Kamena 2020, abari bamaze kuvurwa no gukira ari 269 barimo barindwi bakize kuri iyo tariki.

Abaturarwanda basabwa kwirinda Covid-19 bita cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi neza n’amazi meza n’isabune cyangwa kuzisukuza imiti yabugenewe, guhana intera nibura ya metero, kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwambara agapfukamunwa n’amazuru mu gihe hari ugiye ahari andi bantu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: coronavirus

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu Rwanda ubu haboneka toni ibihumbi 35 z’amafi

Mu Rwanda ubu haboneka toni ibihumbi 35 z’amafi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU