Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard akangurira abaturage kurusha kwitabira no guha agaciro ibikorwa by’umuganda kuko ari umwihariko w’u Rwanda mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo biri hagati mu baturage byaba ibisaba imbaraga cyangwa ubumenyi bwihariye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2026, nyuma y’umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, iki gikorwa cyabereye mu Kagari k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi ahakozwe ibikorwa birimo kubumba amatafari no gusiza ahazubakwa inzu y’umubyeyi utishoboye Mukamusoni Elusa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Visi Meya Sekanyange akangurira Abanyagatsibo kurushaho kwitabira no guha agaciro umuganda nk’igikorwa gihuza abantu kigatanga ibisubizo bya bimwe mu bibazo abaturage bahura na byo.
Ati: “ Umuganda ni igikorwa abaturage bumva ariko ni n’umwihariko w’u Rwanda mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo biri hagati mu baturage, ni ubudasa bw’u Rwanda aho duhura tugahuza mu bikorwa bisaba imbaraga cyangwa se binasaba ubumenyi bwihariye kuko bijyabibaho ugasanga nk’abaganga baravura abaturage n’abandi bafite ubundi bumenyi bakaba bahugura abaturage bijyanye n’ubwo bumenyi bafite, turakangura abaturage gukomeza kwitabira umuganda bitanabaye ngombwa mu mpera z’ukwezi gusa.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ibikorwa by’umuganda binwgaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda
Ntaneza Theogene utuye mu Kagari k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi aragira ati: “ Turashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe umukuru w’Igihugu wadutoje gukora umuganda, kera ntitwari kubona abayobozi bari ku rwego nk’urwa Meya bamanuka bakaza mu midugudu kwifatanya n’abaturage cyangwa ngo ubone umusirikare ari kumwe n’abaturage bakora umuganda noneho byongeyeho nk’uwo gufasha umuturage, ariko kubera ubuyobozi bwiza baraza tugakorana umuganda natwe nk’abaturage tugakora umuganda twishimye dufite ubushake.”
Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu usoza Mata 2026, wibanze cyane cyane ku bikorwa byo gusana no kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu Karere karere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 uzarangira hubatswe inzu enye z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye yubatswe n’Akarere, ndetse n’indi ya Gatanu yubatswe ku bufatanye n’umuterankunga, kuri ubu zose uko ari eshanu yamaze gusakarwa igisigaye ni imirimo yanyuma kugira ngo ashyikirizwe abo yagenewe.







