MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko umusaruro w’ubuki wiyongereye i Kayonza n’uko ibura ry’isoko risigaye rihangayikishije abavumvu

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
04/02/2024

Aborozi b’inzuki bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko ubuki bwitwa igishami bwabuze isoko ibikomeje kubateza ibihombo, aho abibumbiye mu ihuriro ry’abavumvu rya “Akagera Bee Keepers’ rikorera mu mu nkengero za pariki y’Akagera bavuga ko bafite umusaruro mwinshi w’ubuki urenga toni 1.8 ariko baburiye isoko.

Ubuvumvu mu Karere ka Kayonza bumaze gutera imbere, cyane ko hari bamwe bahoze ari abahigi bakabivamo bakajya mu bworozi bw’inzuki bukorerwa mu nkengero za Pariki y’Akagera, iyi pariki ikaba ibafasha kubona umusaruro uhagije kuko byorohera inzuki kubona aho zihova (Aho zihaha).

Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bemeza ko mu ntangiriro nta musaruro mwinshi babonaga, ariko uko bagiye bahabwa amahugurwa umusaruro wavuye ku biro 300 ku gihembwe ugera kuri toni zisaga ebyeri ku gihembwe, ku buryo ubu bafite ubwo baburiye isoko, bakaba bakaba bafite impungenge z’uko bashobora kugwa mu gihombo.

Bagiraneza Josephine, Umuyobozi w’Ihuriro Akagera Bee Keepers, yavuze ko batangiye bakora ubuvumvu buciciritse ariko aho batangiye gukorera hamwe bagakora kinyamwuga bamaze kubona umusaruro mwinshi, imbogamizi zikiri isoko ridahagije.

Yagize ati: “Tugira isoko mu Kagera ariko ritwara umusaruro muke. Twahinduye imizinga ya gakondo dushyiramo iya kijyambere, birimo gutuma rero tugira umusaruro wiyongera ku bwinshi ari yo ntandaro yo kubura isoko.”

Bagiraneza akomeza agira ati: “Ubu dufite ubuki bwinshi bw’igishami bubitse bwabuze abaguzi kandi ubu bushobora kwangirika iyo bumaze iminsi kuko butandukanye n’ubuki bw’umushongi bwo bushobora kugeza no ku myaka ibiri bubitse kandi nta kibazo bufite.”

Yongeyeho ati: “Ubuki bw’igishami bukoreshwa mu nganda zenga inzoga n’ahandi ariko uko butinda ari ko bugenda burushaho gufatana ku buryo wajombamo icyuma nticyinjire iyo bumaze igihe. Murumva ko ari imbogamizi zikomeye kandi ni ubuki busanzwe ariko biba bitewe n’aho inzuki zagiye zihova.”

Nshimiyimana Elia uyobora koperative KOPANYAKA na we yunzemo avuga ko impungenge bafite ari uko binjiye mu gihe cyo guhakura ubundi buki mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe buzaza busanga ubuki bw’igishami buri mu bubiko.

Yagize ati: “Ubu twatangiye guhakura muri iyi sizoni kandi tuzageza mu kwezi kwa Gashyantare, mu bubiko ubuki burimo ni bwinshi bwabuze isoko twabuze uko tubigenza kandi natwe tugamije iterambere ry’imiryango yacu n’igihugu ariko turi gukomwa mu nkokora no kubura isoko.”

Nshimiyimana kandi akomeza avuga ko kubura isoko biri kugira ingaruka ku miryango yabo, ati: “Kubona umusaruro ukabura isoko biri kugira ingaruka ku miryango yacu kuko umusaruro uhunitse utari kuduha amafaranga ngo tugire ibikorwa dukora, iterambere riradindira”.

Ibi babihurizaho na Dusengimana Pièrre wahoze ari imuhigi muri Pariki y’Akagera ariko kuri ubu akaba yaraburetse akajya mu buvumvu n’imibereho ikaba yarahindutse nubwo imbogamizi yo kubura isoko iri mu bikoma mu nkokora iterambere ryabo ryisumbuyeho.

Ati: “Umusaruro uraboneka igishami nibwo buri kuboneka kuko inzuki zihaha ku biti byo muri Pariki y’Akagera byitwa umushami, gusa ikibazo dusigaranye ni koperative yacu twayishinze tugira ngo tuve mu buhigi twabuvuyemo tugana ubworozi kandi isoko nirigenda neza bizarushaho kuba byiza, inzego bireba nkuko bisanzwe ziturengera nizidufashe, turifuza ko twabona isoko ry’ubuki bw’igishami.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye gufatanya n’iyi koperative bakabashakira isoko ry’uyu musaruro.

Yagize ati: “Turavugana na bo batubwire umusaruro wabuze isoko uko ungana hanyuma turebe abantu n’aba rwiyemezamirimo bashobora gukenera ubuki. Turabizeza ubufatanye kuko tutabikoze bashobora gucika intege bitewe nuko babigiyemo bazi ko bishobora kubabyarira inyungu, icyo tugiye gukora ni ukubashakira isoko kugira ngo tubahuze n’abashaka kubagurira umusaruro wabo.”

Inzobere mu mirire zihamya ko kurya ubuki ari ingenzi mu mubiri wa muntu ariko ko abantu bakwiye gukoresha igipimo gikwiye kugira ngo butabagiraho ingaruka.

Mfiteyesu Lea inzobere mu mirire aganira n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU yagize ati: “Ubuki bushobora gufasha gukiza indwara zo mu buhumekero inkorora n’ibindi, gusa biba byiza ukoresheje ubuki mu rugero kuko kurya bwinshi nabyo bishobora kugira ingaruka, nk’uko bakoresha isukari nke n’ubuki niko bugomba gukoresha.”

Ubuki bw’umushongi ngo bushobora kumara igihe kirekire gusa ngo ubuki bw’igishami bwo bumara igihe kitari kinini cyane ngo kuko bwo nyuma y’amezi atandatu bushobora kwangirika.

Ubuki bw’umushongi buyunguruye bugura 6,000 Frw ku kiro naho ubuki bwitwa igishami bwo bugura 4,000 Frw.

Ubusanzwe bagurirwa ubuki n’amahoteri akorera mu nkengero za Pariki y’Akagera ariko igishami bwo nta babugura bahari kandi n’ubuki bw’umushongi isoko ryabwo ngo ntabwo ryagutse.

Ihuriro ry’abavumvu ryitwa Akagera Bee Keepers rigizwe n’amakoperative atandatu afite abanyamuryango 311 abagore 101 n’abagabo 210. Bavuga ko Uubuki busaga Toni 1,8 bwaheze mu bubiko, mu gihe umwaka ushize bari basaruye toni ebyiri ariko bagurishije ibiro bitarenze 600, ariyo mpamvu basaba inzego bireba kubafasha.

Abakorera ubuvumvu mu nkengero za pariki y’Akagera bemeza umusaruro uboneka kandi ubuki bwabo buba bwujuje ubuziranenge ngo kuko badahura n’ibibazo by’inzuki zishobora kujya mu bihingwa zikaba zahura n’imiti iba yatewe mu bihingwa ngo bo ntibahura nazo ibibaha amahirwe y’uko ubuki bwabo buza ku isonga mu mamurikagurisha atandukanye bagenda bitabira.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Uko Nizeyimana wacuruzaga agataro yageze ku mitungo ya miliyoni zirenga 30 Frw

Nyagatare: Uko Nizeyimana wacuruzaga agataro yageze ku mitungo ya miliyoni zirenga 30 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU