Nizeyimana Félicien ni umwe mu rubyiruko rucuruza inzu n’ibibanza mu Karere ka Nyagatare, avuga ko yatangiranye amafaranga 800 Frw acuruza agataro kariho avoka aho yabifatanyaga no kwiga mu mashuri abanza ku myaka icumi. Ageze muri Kaminuza yakomeje gucuruza imirasire y’izuba kugeza ubwo yabonye ibishoro aza gushora no mu bindi.
Uyu musore yatangiriye ubucuruzi bwe ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ari naho avuka nyuma aza gukomereza mu Karere ka Nyagatare ari naho atuye ubu.
Nizeyimana avuga ko yasohokaga mbere y’abandi banyeshuri akabatega avoka aho banyura bakamugurira ibintu afata nk’aho aribyo byamuhinduriye ubuzima ku myaka icumi gusa.
Yakomeje agira ati “Niga muwa Kane amashuri abanza nibwo natangiye gukora ibintu bisa nk’ibizamura amafaranga gake kuko natangiye gucuruza ikigage n’urwagwa ubundi umuntu wese ugeze Byumba akumbura ikigage. Naguraga ibitoki ku Rwesero nkabizamura Nyanza nkunguka nka 5000 frw ku munsi birakomeza ngenda nzamuka ubu byibura mfite ibintu bibarirwa hagati ya Miliyoni 30-40 Frw.”
Nizeyimana ahamya ko gushaka ari ugushobora ubwo bucuruzi bwe bwose ngo yabukoraga aniga kandi ngo ntiyigeze atsindwa na rimwe, yavuze ko kandi nta kazi gasuzugiritse kabaho iyo kagutunze ngo n’abakibifata gutyo bakwiye kubihindura cyane cyane abiga muri Kaminuza.
Ati”Ikintu nabwira abanyeshuri bagisuzugura akazi runaka nuko nta kazi kabi kabaho ikizima nuko kaguhemba n’inyungu uri kubona muri ka kazi. Nubwo naba mvunika birenze icyo nkura mu kazi ariko byanze bikunze ntabwo nsabiriza buriya icya mbere kigoye abantu batajya bamenya agaciro wihaye niko abantu baheraho bagira icyo baguha.”
Nizeyimana agira inama urubyiruko rugenzi rwe gufashanya bakareka kwikunda no kureba inyungu zabo gusa kuko bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Ati:”Ikintu cya mbere urubyiruko twagakoze ni ugukora cyane no kutikunda, kuko nitwikunda tuzumva ko ibyo twakoreye ari ibyacu gusa. Niba ufite ibyo ukora ha mugenzi wawe akazi, niba ucuruza resitora uzatanga serivisi ku bantu bose ? rero ikintu kibi abantu benshi twumva ko twakwigwizaho inyungu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen akangurira urubyiruko gukoresha neza amahirwe Akarere kashyizeho abafasha kwiteza imbere.
Ati”Ibikorwa mu byukuri birahari mu byiciro byose ubwo cyane cyane biterwa n’icyo umuntu ku giti cye ashaka,abashaka siporo n’imyidagaduro dufite sitade ifite ibyangombwa byose,abashaka ubundi bumenyi hari ikigo cy’urubyiruko ubu turi gushyiramo ikoranabuhanga( Hanga hub).
Ikindi mu mihigo buri mwaka tuba dufite Miliyoni enye duha amakoperative y’urubyiruko.”
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa urubyiruko 177 981 kakaba Akarere gafite umubare munini w’urubyiruko mu gihugu nyuma y’Akarere ka Gasabo.







