Abaturage bo mu bice by’Umurenge wa Nasho bifuza ko hakorwa neza umuhanda ubahuza na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, n’uca muri uyu murenge ugakomeza i Mahama ugera ku Rusozi mu Murenge wa Nyamugali bakanakemurirwa ikibazo cy’itumanaho rya telefoni; bakarushaho kwihuta mu iterambere.
Nasho ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, ufite umwihariko wo kuba ukorerwamo ubuhinzi bwuhirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buso busaga hegitari 1,100 ku butaka buhuje.
Ni umurenge utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 33, kuri ubu ugaragaramo iterambere ryihuta rishingiye ahanini kuri ubwo buhinzi buteye imbere buhakorerwa n’ubucuruzi, by’umwihariko no kuba isantere ya Mulindi muri uyu murenge yaremejwe nk’igomba gutezwa imbere nk’umujyi wa mbere wunguriza umujyi wa Nyakarambi wagize umujyi wunganira Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu batuye uyu murenge baherutse kugeza kuri Senateri Mukakarangwa Clotilde wakoranye nabo Umuganda rusange usoza Mutarama 2024 ibyifuzo by’ingenzi bibiri bakeneyeho ubuvugizi.
Habarurema wo mu Kagari ka Rubirizi yagaragaje ko bafite ikibazo cy’umuhanda, ati: “Dufite ikibazo cy’umuhanda Kabarondo-Nasho gukomeza kugera Mahama, ukomeza uhura n’undi muhanda uca Mahama, ugera ku Rusozi.”
Naho Niragire Aphrodise we yagaragaje ko mu bice byinshi by’uyu murenge bafite ikibazo cy’itumanaho rya telefone, ati: “Inaha hari ikibazo kihaba kitudindiza mu iterambere, hano muri Nasho dufite ikibazo cya ‘network’, hari ahantu henshi ushobora kuba uri kugira ngo umuntu azaguhamagare akubone agukeneye, akaguhamagara ntakubone; bishoka mwadukorera ubuvugizi niba ari iminara cyangwa hari icyo badufasha tukabona ‘network’ inaha”.
Icyo abaturage bahurizaho ni uko ngo nta gace ko muri uyu murenge wa Nasho wageramo ngo utasangamo iki kibazo cy’itumanaho rya telefone.
Kuri iki kibazo cy’itumanaho, Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko hari umunara uri kubakwa i Nasho hafi y’ibiro by’umurenge witezweho kuzagikemura,
Ati: “Ubwo uwo munara numara kujyaho nibwo batubwira bati hari igice runaka gisigaye kugira ngo turebe noneho aho twakongera imbaraga ariko uwo munara urahari, uri kubakwa, kandi biteganyijwe ko ibikorwa byo kuwubaka bizaba byarangiye muri Gashyantare 2024″.
Naho ku kijyanye n’umuhanda, Munyaneza William, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho na we yemeza ukenewe koko, kandi ubonetse utunyanyijwe neza wakoroshya ubuhahiranire ku buryo bufatika.
Ati: “Nk’iyo tugiye mu isoko kugira ngo abashoramari bave Kabarondo baze hano Nasho biba gake kubera imbogamizi z’umuhanda, bituma nta modoka itwara abagenzi ishobora gukora ngo igere hano kubera imihanda igoranye. Kugenda bisaba gukoresha moto ikiguzi kigahenda, naho imidoka zo bikazisaba kuzenguruka, bikaba ari icyifuzo koko gikeneye ubuvugizi.”
MUHAZIYACU yamenye amakuru y’uko uyu muhanda abatuye i Nasho basaba ko wakorwa neza uri mu byiciro by’imihanda yo ku rwego rw’Igihugu ku buryo no muri gahunda y’uburyo ingengo y’imari itegurwa utari ku rwego rw’Akarere.
Igice cy’uwo muhanda kiva ahitwa Rusozi mu Murenge wa Nyamugali kigera i Nasho kireshya n’ibirometero 62, mu gihe ikiva i Nasho [ku Mulindi] kikagera ahitwa Nyakora muri Kayonza hareshya n’ibirometero 24.
Ni umuhanda bivugwa ko umaze igihe kinini wifuzwa n’abaturage, ndetse abaturage bari bagejeje icyifuzo cy’uko wakorwa neza kuri Perezida wa Repubulika mu mwaka w’ 2010, ariko ngo kugeza ubu ni inyigo zitandukanye zagiye zikorwa gusa kuwukora byo ntibiratangira.
Nyuma yo kumva ko ikibazo cy’itumanaho rya telefone kiri mu murongo wo gukemurwa, Senateri Mukakarangwa Clotilde agaruka ku kibazo cy’umuhanda, yavuze ko bigomba gukurikiranwa bigakemuka kuko icyo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage kigomba gushyirwamo imbaraga.
Yagize ati: “Mu nteko dufite ububasha bwo kuvuga ngo ese bije[budget] yateganyijwe, uyu muhanda washyizwemo? Kuko bije nitwe tuyitora,… ariko byose bijyana n’ubushobozi cyane ko ari ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yebemereye, icyo rwose tuzagikorera ubuvugizi kugira ngo igihe cyose ariho haherwaho.”
“Icyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda kigomba gushyirwamo imbaraga, tuzagikorera ubuvugizi.”
Muri 2023, MUHAZIYACU yamenye amakuru y’uko ubu habonetse ingengo y’imari yo kuba hubatswe igice cy’uyu muhanda kiva ku Rusozi mu Murenge wa Nyamugali kigera ku nkambi ya Mahama kireshya n’ibirometeri 14, aho uzakorwa hagashyirwamo kaburimbo yoroheje.







