MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ikigero cy’abangavu baterwa inda cyamanutse hafi 50% 

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
05/02/2024
Mukamana Marceline, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Mukamana Marceline, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2023, abana baterwa inda zitateganyijwe mu Karere ka Gatsibo bagabanutseho hafi ku kigero cya 50%, ugereranyije n’umwaka wabanje, dore ko ubushize mu mezi nk’aya, abana basaga 900 ari bo batewe inda, ariko muri uyu mwaka bakaba ari 518.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ko n’ubwo ikigero bagezeho kitabashimishije, hari icyahindutse ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wabanje kandi ko nta gucogora.

Visi Meya Mukamana yagize ati: “Guhera muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza, ubwo ni igice cy’umwaka, twari tumaze kubarura abana b’abakobwa babyaye bagera kuri 518, mu by’ukuri ni imibare iri hejuru, tutanishimiye, ariko na none tugereranyije n’imyaka yabanje, iki gihe cyageze dufite abana magana inani benda kugera kuri 900: Ni ukuvuga ngo, umwaka washize w’imihigo twageze iki gihe dufite abana bagera kuri magana inani, 900.”

Uyu muyobozi yakomoje ku ngamba zafashwe mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, avuga ko bajyaga babirwanya nk’inzego z’ubuyobozi, ariko ubu bahinduye umuvuno, aho n’umwana abigiramo uruhare.

Yagize ati: “Urugendo rero ruracyari rurerure; nibura hari bimwe mu byo twakoze kandi tugifite ingamba zo kugira ngo turusheho gukora byagabanyije imibare, tunizera ko bizakomeza kuyigabanya. Twahinduye umuvuno, byari bisanzwe ko dukorana nk’inzego z’akarere, ubuyobozi, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa muri JADF, ariko noneho twahinduye uburyo kugira ngo tuzane umwana, turengere umwana abigizemo uruhare. Ntibibe iby’uko abantu bakuru gusa dufata ingamba, ahubwo n’umwana abigiremo uruhare.”

Iki gihe ni bwo hashyizeho karabu (club) ku mudugudu mu karere hose, aho abangavu bahurizwa hamwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze maze bagahabwa amakuru.

Visi Meya yagize Mukamana ati: “Intego yari ukubaha amakuru, kubaha amakuru ku kibazo gihari kugira ngo igihe havutse ikibazo, umwana ajye atanga amakuru, kandi byatanze umusaruro, hari abana benshi baca ku ruhande bakaduha amakuru; rero tubona ari ikintu cyadukoreye, izi karabu zirakora mu midugudu.”

Hari indi gahunda yitwa Umudugudu ku ishuri, aho abana baturuka mu mudugudu umwe ku ishuri bamenyana, ifasha mu guhana amakuru no kugabanya ikibazo cy’abangavu baterwa inda ndetse bikanafasha ubuyobozi gukurikirana umwana wasibye (utagiye ku ishuri).

Ibindi Ubuyobozi bw’AKarere ka Gatsibo bwakoze birimo gushyiraho umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana, hakiyongeraho no kuba akarere gafite umunyamategeko, ugafasha mu gukurikirana abahohoteye abana.

Visi Meya Mukamana yagize ati: “Dufite umukozi ushinzwe gukurikira, kurengera uburenganzira bw’umwana, uyu mukozi nta handi wamubona kuri structure y’akarere ariko kubera ko twari tubonye ko bitubangamiye, uyu mukozi arahari. Abana batangaga ibirego, ni byo koko ba bantu bagafatwa, ariko ibijyanye n’indezo ugasanga bihagarariye aho; dufite rero umunyamategeko na we udufasha gukurikirana icyo kibazo.”

Ubuyobozi bw’akarere bukomeza kugaragaza uburyo akarere gafite intego yo kurandura iki kibazo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Hatangijwe gahunda yo guha abana amata yiswe “One Cup of Milk per Child”

Rwamagana: Hatangijwe gahunda yo guha abana amata yiswe "One Cup of Milk per Child"

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU