Kuri uyu wa 24 Gashyantare mu gihugu hose hashojwe ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 10, MUHAZIYACU yabegeranyirije mu buryo bw’incamake, uko ibi bikorwa byagenze mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni uru rugerero rwari rufite insanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira”.
Gatsibo: Intore zashimiwe ko ibikorwa byabo by’urugerero byaje ku isonga mu ntara


Akarere ka Gatsibo kaje ku isonga mu Ntara y’ Iburasirazuba no ku mwanya wa 4 ku rwego rw’igihugu mu kwesa imihigo y’intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 10.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo hasozwa ibikorwa by’urugerero aho yabashimiye ko baje ku isonga, anasaba intore gukomeza imirimo y’ubutore.
Yagize ati: “Uyu munsi ni ukwiyemeza kuguma mu mihigo mukomeze mwerekana imihigo yanyu imbere y’umutoza w’ikirenga kugira ngo amenye ko muri Gatsibo hari intore kandi ikataje mu iterambere, mwakoze ibikorwa byiza twashimye ,umurimo ni kimwe mu ndangagaciro enye ziza ku isonga; mukomereze aho.”
Kabatesi wo mu Murenge wa Murambi ni uwe mu ntore zasoje urugerero zaganiriye na MUHAZIYACU, aho yagize ati: “Ku rugerero natojwe gukorera hamwe na bagenzi banjye no gukora imirimo y’amaboko, ku rugerero ni ku ishuri kandi ntabwo ibyo wize ubibika; ibyo nigiyeyo ntabwo birangiriye aha ahubwo byamfashije gufunguka mu mutwe nshobora kubikoresha hanze.”
Intore zasoje urugerero rw’Inkomezabwigwi icyiciro cya 10 ni 1,398 harimo abakobwa 755 n’abahungu 643, bakoze ibikorwa bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zisaga 322 z’amafaranga y’uRwanda
Rwamagana: Urugerero rwasorejwe aho cyera rwakorerwaga


Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye urubyiruko rushoje urugerero kwigira ku butwari bwaranze umutwe w’Abakemba bo ku musozi wa Munyaga ahaberaga urugerero, mbere y’umwaduko w’abazungu.
Yagize ati: “Munyaga kari agasozi k’intwari namwe mugire ubutwari nk’ubw’Abacyemba, icyo tubasaba si ukujya ku rugamba ngo murasane kuko ibyo hari ababikora, turashaka ko mumenya amateka yanyu kandi akazabafasha, ariko hari ibindi bibazo duhanganye.”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko bahanganye n’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge, urubyiruko rutwara inda zitateguwe, n’urubyiruko ruta amashuri rukajya gukora imirimo idafatika, ubuzererezi, ndetse n’abashobora kuba inzererezi, indaya n’ibyomanzi
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati: “Ibyo mwigiye aha byose mubijyane iwanyu mu miryango, mubishyikirize abo muvukana, ugiye kugira icyo akora agakosa mumubwire muti sigaho, ntabwo ari ko twatojwe.”
Mu Karere ka Rwamagana intore zishoje urugerero ni 1,034, abagombaga kurwitabira bari 1,080; abandi bagiye babona akazi cyangwa se bakajya mu mashuri ya kaminuza.
Bugesera: Intore zibukijwe amahitamo y’Abanyarwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu Imanishimwe Yvette yashimiye Intore, abatoza n’ababyeyi ku bw’uruhare rwabo ku rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10.
Imanishimwe yibukije abitabiriye uyu muhango ko u Rwanda rwahisemo kuba umwe, kureba kure no kubazwa inshingano.
Intore zasoje urugerero, zasabwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage. Uru rugerero rusojwe uyu munsi, rwatangiye tariki 14 Ugushyingo 2022, rwitabirwa n’Intore 1,430.
Ngoma: Barashima Perezida Kagame wagaruye urugerero

Mu gitaramo mvarugamba cy’Inkomezabigwi icyiciro cya 10, Intore zagaragaje ibyo zigishijwe ziri ku rugerero harimo akarasisi, intambwe y’intore y’ingabo nziza na mutima w’urugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Mutembe Tom wifatanyije n’intore zishoje urugerero yabashimye ibikorwa byiza bagizemo uruhare bifasha mu guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Mu ijambo risoza urugerero yashimye Umutoza w’Ikirenga Perezida Kagame Paul wagaruye itorero, abwira intore ko barimo gukurira mu gihugu cyiza abasaba guhangana n’abaharabika u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Kayonza: Intore zishoje urugerero ziyemeje guhindura ingamba

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yifatanyije n’Intore zishoje urugerero zo mu murenge wa Mukarange aho izi ntore zasezeranyije umuyobozi w’Akarere ko badashoje urugerero ahubwo bahinduye ingamba.
Mu muhango wo gusoza urugerero waranzwe no kwiyerekana, imikoro ngiro ndetse n’imbyino, byose byari bigamije kumirika ibyo bize.
Uru rubyiruko rwijeje umuyobozi w’akarere ko badasoje urugerero ahubwo bahinduye ingamba kuko bagiye gukomeza gukora ibikorwa byubaka igihugu.
Meya Nyemazi yagarutse ku ndangagaciro bize by’umwihariko gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura no gukunda umurimo ko zigomba kubaranga aho bari hose asaba urubyiruko gusigasira no kurinda ibyagezweho.
Kirehe: Intore zasoje urugerero zagabiwe inka

Mu gikorwa cyo gusoza urugerero rw’Inkomezabigwi, Umuhango wo kwinjiza intore muzindi wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno akaba n’Umutware w’Intaganzwa.
Umuhango wabereye mu Murenge wa Gahara, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yagabiye Umurenge inka y’ubumanzi mu rwego rwo kubashimira ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.
ibikorwa byakozwe ku rugerero bifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.






