Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye Abanyarwanda kurushaho kwita ku isuku mu gutegura amafunguro no kwirinda kunywa ibinyobwa cyangwa inzoga zitujuje ubuziranenge, ashimangira ko ubuzima bw’umuturage bugomba kurindwa kurusha ibindi byose.
Yabigarutseho mu kiganiro “Ibihe n’Ibiriho” cya RBA, aho yavuze ko nta kintu na kimwe gishobora guhungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda gikwiye kwihanganirwa.
Yagize: “Umunyarwanda afite agaciro, ubuzima bwe bugomba kubungabungwa. Nta kintu na kimwe gihungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda kigomba kwihanganirwa n’Abanyarwanda bose. Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge n’amafunguro adateguranywe isuku ihagije biri mu bitera ibibazo by’ubuzima. Twarabihagurukiye kandi turasaba buri Munyarwanda kubigiramo uruhare.”
Minisitiri Habimana yasabye abaturage kwimakaza isuku aho bategurira amafunguro no gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kugira ngo bikosorwe hakiri kare.
Yibukije kandi ko muri iki gihe cy’impeshyi hakunze kuba ibirori byinshi, bityo abakira abantu bakwiye kwitondera cyane ubwiza bw’ibyo babagaburira n’ibyo babanywesha.
Yagize ati: “Ibinyobwa bigomba gukorwa n’ababifitiye uburenganzira kandi bubahiriza amabwiriza y’isuku. Hagomba kwirindwa kuvangamo ibintu ibyo ari byo byose bishobora guteza ikibazo ku buzima bw’ababinywa, kuko uwabikoze abibazwa n’amategeko.”
Yakomeje agaragaza ko Igihugu cyifuza iterambere rishingiye ku bikorwa byubahiriza ubuziranenge, aho abaturage bakora ibikorwa bibateza imbere ariko bitabangamira ubuzima bwabo.
Minisitiri Habimana yanongeye gukangurira Abanyarwanda kugabanya cyangwa kureka kunywa inzoga, agaragaza ko zangiza ubuzima.
Yagize ati: “Ntabwo twifuza ko abantu bagira ibibazo biturutse ku byo banywa cyangwa barya. Turakangurira Abanyarwanda kureka inzoga, kandi utabishoboye akazigabanya uko bishoboka kose. Inzoga si wane.”
Ibi arabigarukaho nyuma y’uko abaturage 128 bo mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, baherutse kujyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa umutobe bakeka ko wari utateguwe neza mu bukwe bari bitabiriye, bikabatera uburwayi.
Minisiteri y’ubuzima na yo iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ashize ya 2026 hirya no hino mu Gihugu hari abantu bagera kuri 44 bamenyekanye bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.







