MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Guverineri Gasana yanenze abayobozi batesa umuhigo wa mituweli

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/08/2021
Itsinda rya Sake riri kunganira ku ngamba bakwiye gufata

Itsinda rya Sake riri kunganira ku ngamba bakwiye gufata

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma batesa umuhigo wa mituweli, barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, avuga ko kugira ngo mituweri yishyurwe n’abaturage harimo uruhare rw’ubukangurambaga bw’ubuyobozi.

Ubwo bari mu nama yo gukangurira abayobozi kurushaho gusobabukirwa n’inshingano zabo, ubwo hagarukwaga kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza- Mituweri, yanenze abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko bakiri inyuma mu bwitabire mu mirenge yabo, abasaba kugira umuhate wo kwesa imihigo, hakibandwa ku muhigo wa mituweli.

Guverineri w’Intara y’iburusirazuba CG Gasana K. Emmanuel yabanje kubaza umurenge uri imbere wa Sake n’abagitifu b’utugari, abasaba gusobanura impamvu bakiri ku kigero cya 80 ku ijana.

Ibi byatumye harebwa n’umurenge uri inyuma ari wo wa Rukumberi aho hari akagari 50% by’abaturage 50 ari bo bonyine bamaze gutanga mituweli.

Nyuma yaho CG Gasana yasabye ba Gitifu b’imirenge bose kujya imbere bakisobanura, aho yakomeje agira ati: “Nkubu mutekereza ku baturage mushinzwe? Mwarabaretse se ngo bazivuze bate? Ni mwe mukwiye kwegera abo baturage kugira ngo bishyure mituweli.”

Nyuma yo kunengwa dore ko hari abasabwe gusohoka bakajya kubiganiraho, ndetse banafata imyanzuro y’icyo bagiye gukora nkuko bivugwa na Kamukozi Ismail, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka k’Akagarama mu Murenge wa Rurenge; avuga ko hari imbaraga bagiye gushyira muri mituweli, akagari ke kageze kuri 78. Ati: “Ngiye kwegera abaturage mbagereho mu midugudu kugirango imibare yiyongere.”

 

Uko itangwa rya mituweli rihagaze mu mirenge igize Akarere ka Ngoma
Itsinda rya Sake riri kunganira ku ngamba bakwiye gufata
Gitifu w’umurenge wa Rukumberi hamwe n’abayobora utugari nyuma yo kugawa bafashe umwanya wo kwitekerezaho

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: CG GasanaMituweliNgoma

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Kirehe: Akagari kahize utundi mu kwesa umuhigo wa mituweli kashimiwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU