MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abagore bitabira kwipimisha inda bagabanyutseho 2%

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
29/11/2026

Mu Karere ka Ngoma, abagore batitabira kwipimisha inda imibare ikomeje kuzamuka, aho abagera kuri 35% batitabiriye iyi serivisi mu mwaka wa 2026, bavuye kuri 33% mu mwaka wabanje, bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu gukurikirana ubuzima bw’ababyeyi n’abana batwite.

Ibi byagaragajwe n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibungo ubwo bwakiraga itsinda ry’Abadepite bagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) rizamara iminsi itatu muri aka Karere rigenzura ibikorwa bya serivise z’ubuvuzi.

Imibare yatanzwe n’ibitaro bya Kibungo igaragaza ko abagore bitabira kwipimisha inda bari kuri 67% mu mwaka wa 2025, ariko mu 2026 bakaba baragabanutse bakagera kuri 65%. Ibi bivuze ko abataritabiriye iyi serivisi bavuye kuri 33% bakagera kuri 35%.

Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko imwe mu mpamvu zituma abagore batitabira kwipimisha inda ari imyumvire ikiri mu baturage, aho bamwe batinya ko kumenyekana ko batwite inda ikiri nto bishobora gutuma barogwa cyangwa inda ikavamo.

Hari kandi abagera mu byumweru 12 bataramenya ko batwite, abandi bagatangira kwipimisha ariko ntibakomeze bitewe no kubura umwanya cyangwa gutinda guhabwa serivisi kwa muganga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwigisha n’Ubushakashatsi mu Bitaro bya Kibungo, Ukizentaburuwe Jamari, yavuze ko iyi myumvire ikomeje gutuma hari abagore batitabira kwipimisha inda uko bikwiye, nubwo hakorwa ubukangurambaga bwo kuyihindura.

Yagize ati: “Hari abavuga ko inda iyo igaragaye mbere bayibura, cyangwa bakabaroga inda ntibe yakura. Iyo myumvire ituma abaturage bataza kwipimisha. Hari n’abatangira kwipimisha ariko bagera hagati bakanga gukomeza, bavuga ko babuze umwanya. Dukora ubukangurambaga kugira ngo iyo myumvire ihinduke, ariko haracyari abaturage benshi bakiyifite.”

Yakomeje avuga ko hari n’ababyeyi bacibwa intege no gutegereza igihe kinini kugira ngo bahabwe serivisi z’ubuvuzi, bigatuma bamwe batongera kugaruka. Yavuze ko ibitaro biri gukorana n’ibigo nderabuzima mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo.

Senateri Umuhire Adrie yashimiye ubuyobozi n’abakozi b’Ibitaro bya Kibungo ku ruhare bagira mu gufasha abaturage, agaragaza ko serivisi batanga ziri ku rwego rwo hejuru nubwo ari ibitaro byo mu Ntara.

Yagize ati: “Turanashimira akazi mukora, ni akazi gasaba umuhamagaro kandi gafite uruhare runini mu gutuma Umunyarwanda agira ubuzima bwiza. Reka dukore ibishoboka byose inzego zifatanye kugira ngo abaturage banogerwe na serivisi. Ikindi, natunguwe na serivisi mutanga zo ku rwego rwo hejuru, harimo izo twari tumenyereye ko zitangirwa ku mavuriro nka Faisal. Mukomerezaho, n’ibindi bizagenda biza.”

Leta y’u Rwanda ishishikariza abagore batwite kwipimisha nibura inshuro umunani mu gihe cy’inda, kugira ngo ubuzima bwabo n’ubw’abana batwite bikurikiranwe neza, hagamijwe gukumira ibibazo bishobora kuvuka mu gihe cyo gutwita no kubyara ndetse no kugabanya impfu z’ababyeyi n’iz’abana.

Kwipimisha inda hakiri kare no gukomeza gukurikiza gahunda yo kwisuzumisha ni ingenzi, kuko bifasha abaganga kumenya hakiri kare ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kaga no kubitaho ku gihe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ntiwatandukanya ubuzima bw’Umunyarwanda n’akamaro k’ibiti- Minisitiri Habimana 
Amakuru

Ntiwatandukanya ubuzima bw’Umunyarwanda n’akamaro k’ibiti- Minisitiri Habimana 

28/11/2026
Gatsibo: Inzu 20 z’abatishoboye zasanwe, abaturage basabwa kuzitaho
Amakuru

Gatsibo: Inzu 20 z’abatishoboye zasanwe, abaturage basabwa kuzitaho

28/11/2026
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abaturage gucika ku muco wo kuburana urwa ndanze
Amakuru

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abaturage gucika ku muco wo kuburana urwa ndanze

28/11/2026
Meya Mutwara yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu gukurikirana ibiti byatewe
Umuganda

Meya Mutwara yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu gukurikirana ibiti byatewe

28/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU