Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwakanguriye abakozi bakora mu bitaro bya Ngarama gusigasira ubuzima bw’Abanyarwanda aho kubwangiza ngo babuteshe agaciro nk’uko bamwe muri bagenzi babo b’abaganga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakavutsa ubuzima ababaganaga aho kubavura.
Ni ubutumwa bwatanzwe ubwo abakozi bakora ku Bitaro bya Ngarama basuraga Urwibutso rwa Kiziguro, mu gikorwo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Gatsibo Jean Claude Habiyaremye, yabasabye kwihatira kubungabunga ubuzima bakitandukanya na bagenzi babo bagize uruhare mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Kwibuka tuniyubaka ni inshingano za buri munyarwanda, ariko cyane cyane mu nzego z’ubuzima twabibutsa ko abari bashinzwe ubuzima bijanditse muri Jenoside, rero twebwe nk’abakora mu nzego z’ubuzima, dukwiye gukuramo isomo ryo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kubungabunga ubuzima bwabo aho kuba bamwe mu babavutsa ubwo buzima”.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko kandi kwibuka ari umwanya wo gukomeza kutekereza ku zindi nshingano abantu bafite nk’Abanyarwanda harimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gusigasira amateka bayasobanurira abakiri bato, no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Dr. Nzambimana Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ngarama, yagaragaje impamvu ibitaro bya Ngarama bitegura igikorwa ngarukamwaka cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro.
Yagize ati: “Iki gikorwa impamvu tugitegura ni ukugira ngo abantu batibagirwa ibyabaye. Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,turaza tukareba ndetse tukanamenya amahano yabere aha i Kiziguro, tukarushaho kumenya n’amateka yaranze igihugu cyacu.”
Yunzemo ati: “Nk’uko abaganga batwita ‘Impeshakurama’, aho kugira ngo twice nk’abakoraga umwuga wo kurengera ubuzima babikoze ahubwo tugatanga ubuzima aho kubuvutsa abandi, rero nta mpeshakurama yica, tuba tugomba kuza tukareba ibyo bagenzi bacu bakoze bibi bikanaduha isomo.”
Visi perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokorse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Gatsibo, JABO JMV, yavuze ko abaganga bakoze Jenoside babaye ibigwari.
Yagize ati: “Abaganga bijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside ni ubugwari bukomeye, kuba ari bo bashinzwe gutanga ubuzima bakaba ari bo babwambura abantu navuga ko ari igikorwa cy’ubugwari.”
Jabo yakomeje agira ati: “Abaganga bagomba kuba abanyakuri bagaha serivisi uje ubagana wese, kuko ari inshigano zabo, umuntu ajya kwa muganga ababaye kuko ntawajyayo yishimye, umuganga agomba kurengera amagara nk’uko yabyize.”
Bamwe mu baganga bo mu bitaro bya Ngarama, bavuga ko hari icyo bungukiye mu byo bigishijwe
Mukasekuru Yvonne ati: “Isomo nkuyemo ni uko nzakora ibyo ngomba gukora ngambiriye kurwanya ibikorwa bibi, abakoraga umwuga nk ‘uwo nkora bakoze mparanira ko bitazongera kubaho ukundi.”
Burasa Jean Marie Vianney na we ati: “Nkatwe turi abagarurabuzima ntidukwiye kubwambura, rero iyo tuje kwibuka ibyo tubona cyangwa ibyo tubwirwa bihora ari bishya bikaduhora ku mutima, bityo tugaharanira ko bitazongera kuba ukundi ndetse bikaduha n’imbaraga zo gufasha abarwayi kugira ngo batabura ubuzima ahubwo tubahe ubuzima buzira umuze.”
Abaganga bakorera mu bitaro bya Ngarama buri mwaka basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ndetse bakanatanga inkunga izafasha Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro gukomeze kwitabwaho.






