Abaturage bo hirya no hino mu Karere ka Kirehe bazindukiye mu gikorwa cya siporo rusange cyahuje abaturage n’abayobozi hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza binyuze mu myitozo ngororamubiri, banatambutsamo ubutumwa bwo kurinda urubyiruko ruri mu biruhuko no gukumira ibikorwa bishobora gushyira ubuzima n’ejo hazaza harwo mu kaga.
Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, cyatangijwe n’urugendo rwo kwiruka no kugenda n’amaguru mu mihanda yo mu mujyi wa Kirehe, rukurikirwa n’imyitozo ngororamubiri itandukanye.
Iyi siporo yabaye n’umwanya wo kongera kwibutsa uruhare rw’ababyeyi mu kurinda no kuyobora urubyiruko muri ibi biruhuko kugira ngo ruzasubire mu mashuri rufite ubuzima bwiza n’imyitwarire myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yasabye ababyeyi n’abarezi kongera imbaraga mu gukurikirana abana n’urubyiruko muri iki gihe cy’ibiruhuko, bakabarinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi.
Yavuze ko ibiruhuko bikwiye kuba umwanya wo kuruhuka, guteza imbere impano no kwiyungura ubumenyi, aho kuba igihe urubyiruko rwishora mu bikorwa bishobora kubangiriza ubuzima n’ahazaza.
Yagize ati: “Ikindi ni ukwitaho urubyiruko rwaje mu biruhuko. Urubyiruko rukeneye ibikorwa biruhuza nka siporo nk’iyi dukora, ibikorwa by’umuco n’ibindi bibafasha guhugira mu byubaka. Iyo badahugiye muri siporo cyangwa mu bindi bikorwa bibafitiye akamaro, hari abashobora kujya kuri mudasobwa bashakisha ibidafite umumaro, abandi bakishora mu kunywa inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ko bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo urubyiruko rubone ibikorwa byinshi biruhuza kandi biruteza imbere.
Visi Meya Nzirabatinya yanibukije abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano zitemewe, ndetse asaba abaturage guhagarika ingeso yo kurya inyama z’amatungo yuza rwihishwa kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima no kudindiza ingamba zo gukumira indwara y’icyorezo cy’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift.
Siporo rusange ni gahunda iba buri kwezi ihuza abaturage n’ubuyobozi, ikaba umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri no gutanga ubutumwa bugamije guteza imbere ubuzima, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.












