Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwongeye gushimangira ko ubuzima bwiza bw’umuturage ari bwo nkingi ya mbere y’iterambere, busaba abaturage kwitwararika bakirinda ibisindisha n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse n’indwara y’Ubuganga (Rift Valley Fever – RVF) ifata amatungo yuza ariko n’abantu bakaba bayandura mu gihe bagize aho bahurira b’amatembabuzi y’itungo riyirwaye.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, mu gikorwa cy’imyitozo ngororangingo ngarukakwezi imenyerewe nka ‘Car Free Day’, cyari cyahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’abatuye Umujyi wa Rwamagana, ni siporo yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Siporo ni ubuzima, nta kudohoka.”
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Rwabunono Kagabo Richards, yagarutse ku kamaro k’ubuzima bwiza nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Yagize ati: “Ntabwo dushobora kugera ku iterambere ry’ubukungu twifuza mu gihe abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Siporo nk’iyi idufasha kubaka umubiri ukomeye, ariko tugomba no kurinda ubwo buzima mu mibereho yacu ya buri munsi. Turasaba buri wese kwirinda kunywa ibisindisha birenze urugero no kurwanya bivuye inyuma ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora kwangiza ubuzima bwanyu.
Uretse ibyo, turakangurira aborozi n’abaturage bose gukomeza gukurikiza ingamba zo kurwanya indwara y’ubuganga, RVF. Mwibuke kwirinda rwose kurya cyangwa gukora ku nyama z’amatungo arwaye cyangwa ayapfuye ayo ari yo yose asabwa gupimwa n’abaganga b’amatungo. Ubuzima bwanyu mubufite mu maboko yanyu, kandi kubungabunga ubuzima bw’umuturage ni ryo terambere rya mbere.”
Abaturage kandi bashishikarijwe kugira siporo umuco mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zitandura.
Uretse gukangurira abaturage kwirinda inyama z’amatungo arwaye ubuganga, ubuyobozi bwibukije abaturage ko gukurikiza inama z’abaganga b’inzobere mu bworozi ari ryo banga ryo kurwanya RVF n’izindi ndwara zandura.






