Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizeza abatuye aka Karere n’abandi bakenera serivisi z’ubuvuzi bajya cyangwa bava muri aka Karere ko umwaka w’imihigo 2026-2027 uzarangirana n’imirimo yo kuvugurura ibitaro bya Ngarama, kandi bizaba bitanga serivisi ku kigero cya 100%; aho imirimo ijyanye no kuvugurura ibi bitaro igeze ku kigero cya 61%.
Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Ngarama byitezweho gukemura ikibazo cy’abarwayi bakeneraga serivisi z’ubuvuzi zisumbuye bikabasaba gukora ingendo bajya i Kigali cyangwa n’ahandi.
Ibitaro bya Ngarama kandi bizuzura biri ku rwego rwa Kabiri (level 2) aho bizajya byakira bikanigisha abaganga b’inzobere ndetse kandi bizaba bifite na serivisi yo kwakira abarwayi b’indembe aho bizaba bifite ibitanda bigera kuri 300.
Indi mihigo y’ingenzi yitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage ba Gatsibo muri uyu mwaka w’imihigo 2026-2027, nko mu bukungu harimo gutunganya hegitari zigera kuri 331 z’igishanga cya Rwangingo, hari ukubuka damu y’amazi mu Murenge wa Rwimbogo izafasha aborozi kuhira amatundo ndetse no gufasha abahinzi guhinga ibihembwe byose batagize ikibazo cyo kuhira imyaka yabo.
Hari kandi guhinga ku buryo budakomeretsa ubutaka kuri hegitari zigera 19900 ku butaka buhuje, aho muri aka Karere ka Gatsibo hari ibyanya bigega (FOBASI) bigera kuri 404, ni uburyo abahinzi bashishikarizwa kwitabira kuko butanga umusaroro mwinshi kandi bugatwara igishoro gito cyane ko Gatsibo isanzwe ari kamwe mu turere dutanga umusaruro mwinshi w’ubuhinzi.
Muri uyu mwaka w’imihigo kandi hazubakwa amakusanyirizo y’amata ane mu mirenge ya Rwimbogo, Kiramuruzi, na Kabarore zizajya zakira umukamo ungana na litiro ibihumbi 60.
Hazubakwa amavuriro y’amatungo agezweho mu mirenge ya Rwimbogo na Kiramuruzi, hazubakwa kandi ibiro by’utugari bigera kuri bitanu, ku bijyanye n’isuku n’isukura hazubakwa umuyoboro w’amazi ufite uburebure bw’ibirometero bigera kuri 26 mu Murenge wa Kageyo.
Mu mibereho myiza, ingo zigera ku bihumbi 8 zizafashwa kwikura mu bukene abazigize bahuzwe n’amahirwe ahari n’ibikorwa bitandukanye aho abagera kuri 867 bazakora muri VUP, muri iyi gahunda kandi abantu bagera 1444 bazahabwa akazi ko kwita ku bana barererwa mu ngo mbonezamikurire.
Muri gahunda zijyanye no kuzamura imibereho y’umuturage kandi, imiryango igera kuri 28 izubakirwa inzu zo guturamo, naho imiryango 109 isanirwe inzu, mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri bigera kuri 26 hasanwe ibindi bigera kuri 20.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ashima uruhare rw’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo mu myaka yagiye itambuka, akabasaba kutadohoka bagakomeza gufatanya n’Ubuyobozi mu kubaka Igihugu.
Aragira ati: “Ibyo dukora byose bigerwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye ariko ku isonga ni abaturage kandi natwe ibyo dukora byose tubikorera abaturage, tubasaba gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu rugamba rw’iterambere, turashimira kandi n’abafatanyabikorwa bacu aho bari turaganira tugafatanya mu bikorwa bitandukanye.”
Uyu mwaka w’imihigo 2026-2027 Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 131 igabanyije mu nkingi eshatu, inkingi y’ubukungu, imibereho myiza, ndetse n’inkingi y’imiyoborere. Inkingi y’ubukungu ifite imihigo 55, inkingi y’imibereho myiza ifite imihigo 60, naho inkingi y’imiyoborere igizwe n’imihigo 16.






