Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abakora ubucurizi bufite aho buhuriye no kwakira abantu kutarangamira inyungu gusa ahubwo ko bagomba kwimakaza umuco w’isuku n’isukura aho bakorera mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’ababagana.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026 mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abafite amahoteli, Moteli, resitora, utubari, ndetse n’inzego z’ubuzima, hagamijwe kureba uko serivisi z’isuku n’isukura zarushaho kunozwa aho bakorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yasabye abatanga serivisi zo kwakira abantu kutarangamira gushaka inyungu gusa ahubwo ko bakwiye no gutekereza ku buzima bw’abo bakira, bita ku isuku y’aho bakorera.
Yagize ati: “Tumaze igihe dukora ubugenzuzi ahantu hahurira abantu benshi, bimwe mu byo twabonye ni uko hari aho isuku ikiri nkeya mu bijyanye no gutegura amafunguro, aho ategurirwa ndetse n’abayageza ku bagiye kuyafata. Niyo mpamvu twifuje kuganira n’abayobozi b’amahoteli, resitora, utubari, ndetse n’inzego z’ubuzima kugira ngo duce umurongo, twumvikane ku bidakwiye twese tubyange. Hari aho usanga abantu badashaka kubyubahiriza kubera inyungu babifitemo ariko twumvikanye ko inyungu zatuma umuturage abura ubuzima tutazihanganira.”
Yakomeje agira ati: “Aho tuzasanga hatari isuku twateganyije ibihano, bishobora kuba ibihano by’amafaranga, ibihano byo gufungirwa, ariko hari igihe abantu bibwira ko ibihano ari ugufungirwa gusa, ariko iyo hajemo ko abantu batakaje ubuzima bishobora kuba nshinjabyaha, umuntu akabazwa impamvu yagaburiye umuntu ibitameze neza bikamutera kubura ubuzima, twemerenyije ko ikibazo gihari kandi bakibona ariko ko kigiye gukosoka.”
Bamwe mu batanga serivisi zo kwakira abantu muri Gatsibo baganiriye na MUHAZIYACU bemeza ko isuku itaragera ku kigero gikwiye ariko ko bagiye kongeramo imbaraga mu kunoza isuku y’ibyo batanga ndetse n’aho bakorera.
Mukamanzi Marie Louise afite resitora mu Murenge wa Kiziguro aragira ati: “ Isuku ni ngombwa cyane by’umwihariko ahategurirwa amafunguro, ndetse n’abayategura bakwiye kuba bafite isuku, icyo tugiye kwitaho ni ukurangwa n’isuku mu byo dukora byose bidasabye ko ubuyobozi buza kutugenzura ahubwo tukabigira umuco, nibwo tuzaba twubashye ubuzima bw’abantu.”
Nyagahigi Théoneste acuruza imiti muri Farumasi mu Murenge wa Kabarore, aragira ati: “Icyo umucuruzi agomba kuzirikana ni ubuzima bw’umukiriya kuko ni bwo butuma aza amugana kuko ari muzima, aramutse abaye atameze neza kubera ibyo wamuhaye, n’ubucuruzi bwawe uba ubuhaye igihe gito kuko ibyo wahaye abantu byabatwaye ubuzima; icyo dukwiye kureba mbere ya byose ni ubuzima bw’abatugana kuruta gushyira imbere inyungu y’amafaranga.”
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa hoteli zigera kuri enye, habarurwa kandi resitora n’utubari bikora ku buryo bwemewe bigera 104 biri hirya no hino mu mirenge itandukanye y’aka karere.









