MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abitwazaga ko nta ndangamuntu bafite ntibafate urukingo bakuwe mu rujijo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
17/01/2022

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwibukije abaturage ko nta mbogamizi bakwiye kugira urwitwazo mu guhabwa urukingo mu gihe waba ufite icyangombwa icyo aricyo cyose kikuranga, bityo ko kutagira indangamuntu bidakwiye kuba urwitwazo rwo kutikingiza Covid-19.

Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko kuba batitabira gahunda y’ikingira ari uko badafite amarangamuntu.

Ndacyayisenga Patrick wo mu Mudugudu wa Rwarusaku mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Mayange avuga ko kuba atari yagafashe urukingo rwa Covid-19 ari uko yumvaga ko kuba nta ndangamuntu afite atahabwa iyo serivisi.

Ati: “Nari nzi ko kuba udafite indangamuntu utahabwa urukingo, ariko maze gusobanukirwa ko umuntu akoresha n’ikindi cyangombwa kimuranga ubundi agahabwa urukingo.”

Bakirarwinshi Jean Claude utuye mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange, kuri uyu wa mbere ni bwo yije kwikingiza urukingo rwa mbere, yabwiye MUHAZIYACU ko abantu badakwiye kwanga kwikingiza bitwaje ko nta marangamuntu bafite

Ati: “Abantu bareke kwitwaza ko nta marangamuntu bafite ngo bange kwikingiza, kuko n’ikindi cyangombwa kiranga umuntu gishobora kubafasha kugira ngo bahabwe urukingo, kandi nanone bigaragara ko n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zibafasha mu kumenya amakuru ndetse n’aho bakwiye kubonera serivisi runaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye MUHAZIYACU ko abaturage b’aka Karere batari bikingiza basabwa kwihutira gufata urukingo mu rwego rwo kwirinda no guhashya Icyorezo cya Covid-19, kandi bakomeje gusobanurira muri wese ko kuba nta ndandamuntu afiite bitaba impamvu yo gudafata urukingo

Ati: “Udafite indangamuntu arakingirwa, agakoresha ikindi cyangombwa cyose yabona. Igikenewe ni ikigaragaza imyaka afite kuko inkingo zitandukanye bitewe n’imyaka, ndetse n’umwirondoro we kugira ngo ubikwe muri ‘system’.”

Yakomeje agira ati: “Abatarafata urukingo bose bakwiye kwihutira kurufata, kandi abatoroherezwa n’aho bari bamenye ko ubwo babuzwa uburenganzira ku buzima. Byaba n’icyaha.”

Imibare itangwa n’ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera igaragaza ko muri aka Karere abasaga 8000 batarafata urukingo rwa Covid-19 Doze ya mbere. Ni mu gihe kandi abamaze gukingirwa Doze mbere basaga 95%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraCOVID-19

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Akarere gashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukingira COVID-19

Gatsibo: Akarere gashima uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gukingira COVID-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU