MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abasaga 80% bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
17/12/2021

Abitabira guhabwa inkingo bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gufata urukingo, aho abaturage basaga ibihumbi 215 bo mu Karere ka Bugesera bari hejuru y’imyaka 18 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 Doze ya mbere n’iya kabiri.

I Bugesera kimwe n’ahandi mu gihugu, hari kutangwa inkingo mu rwego rwo gukomeza guhashya icyorezo cya Covid-19.

Raporo y’aka Karere iheruka muri iki cyumweru, igaragaza ko abamaze guhabwa doze zombi babarurwa mu 215,400 mu gihe abagomba gukingirwa ari 269,401.

Nambajimana Ruth utuye mu Murenge wa Nyamata Akagari ka Nyamata ville, ari mu baje gufata urukingo kuri site ikorera kuri sitade y’Akarere ka Bugesera, avuga ko icyamutindije gufata urukingo ari imyumvire mibi yari afite igatuma agira ubwoba ku gukingirwa.

Ati: “Najyaga numva amakuru ko bari gukingira ariko njyewe nkagira ubwoba nkumva ko rwangiraho ingaruka.Ubu naje gufata urukingo kuko maze kubana ko nta kibazo ruteye cyane ko maze no gusobanukirwa ko rwongera ubudahangarwa bw’umuburi mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.”

Nsoneyimana Jean w’ imyaka 30, na we ari mu bahawe urukingo, avuga ko kuba ko icyatumaga atitabira guhabwa urukingo ko ari umubare munini w’abitabiraga gufata urukingo yasanganga kuri site bityo agacika intege.

Ati: “Nazaga kwikingiza nkahasanga umurongo muremure nkatinya kuhatinda, ariko ubu bongereye amasite yo kutangiraho inkingo. Rero ngiye kubwira n’abandi batarafata urukingo ko biri kwihuta nabo baze kurufata.”

Habineza Fils wo mu Mudugudu wa Rwakibirizi i Nyamata, we avuga ko hari abantu batitabira kwikingiza bitewe n’uko n’ubusanzwe batinya guterwa urushinge.

Habineza akangurira abandi kwitabira guhabwa urukingo ngo kuko ari kimwe mu bishobora gutsinda icyorezo cya Covid-19.

Ati: “Urukingo ntacyo rutwaye kandi buri wese amaze kubibona. Ndakangurira abantu kuza bagahabwa urukingo tugatsinda icyorezo kuko ari kimwe mu bizadufasha kugitsinda.”

Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza abantu kwitabira gukingirwa kandi bakanubahiriza mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 kandi ko inkingo ziri gutangwa hose mu Gihugu.

Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu bose bakwiye kwitabira gukingirwa kandi bakanubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 bityo barangize umwaka neza, bizihize iminsi mikuru nta mbogamizi za Guma mu rugo nk’umwaka ushize.

Ati: “Inkingo turi kuzishakisha, ziri gutangwa; ziri mu baturage, abantu rwose tubasabye kwitabira gukingirwa vuba, bakabona inkingo zabo kandi bakubahiriza amabwiriza kugira ngo turebe niba iyi minsi mikuru twayinyuramo neza; tugatangira umwaka nta guma murugo.”

Ati: “Ntabwo dushaka kongera kubaho nk’uko byatubereye umwaka ushize, twirinde rwose ibyo dusabwa ntabwo ari ibintu bigoye, ahubwo ni ukubahiriza amabwiriza.”

Kugeza ubu Abanyarwanda bamaze guhabwa urukingo rwa Covid 19 doze ya mbere basaga 7,080,000, naho abamaze gufata Doze zombi barenga 4,500,000.

Abamaze gufata Doze ishimangira ubudahangarwa bw’umubiri basaga ibihumbi 36.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraCOVID-19

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Menya abajyanama rusange 56 batorewe kujya mu Nama Njyanama z’Uturere two mu Burasirazuba
Amatora

Menya abajyanama rusange 56 batorewe kujya mu Nama Njyanama z’Uturere two mu Burasirazuba

21/11/2026
Bugesera: Ababyeyi bigishijwe gutegura inyama z’ingurube mu mafunguro arwanya imirire mibi
Imirire

Bugesera: Ababyeyi bigishijwe gutegura inyama z’ingurube mu mafunguro arwanya imirire mibi

16/11/2026
Kirehe: Abatorewe kuyobora inzego z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga bagaragaje ibyo bazibandaho
Amatora

Kirehe: Abatorewe kuyobora inzego z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga bagaragaje ibyo bazibandaho

15/11/2026
MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000
Abana

MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000

14/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Ababyeyi bigishijwe uburyo barera abana neza

Kayonza: Ababyeyi bigishijwe uburyo barera abana neza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU