MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Ababyeyi bigishijwe uburyo barera abana neza

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
18/12/2021

Ababyeyi 31 bo mu Karere ka Kayonza basoje amahugurwa y’amezi atandatu agamije kubigisha uburyo barera abana babo neza bakabarinda ihohoterwa n’ingeso mbi zatuma bajya kuba mu buzima bwo ku muhanda.

Aya mahugurwa yatanzwe n’ikigo gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda SACCA, aho yatanzwe ku babyeyi 31 bo mu Karere ka Kayonza mu gihe cy’amezi atandatu.

Aba babyeyi bigishijwe ibiganiro icyenda birimo kubongerera ubumenyi bafite ku myifatire n’imyitwarire y’abana biyomeka ku bantu bakuru bagamije kubona umutekano n’urukundo bakene, indagagaciro z’umuryango wakira umwana, gufasha umwana gutekana mu muryango, uburyo umuntu ufashe umwana akoresha ngo abone umutekano akeneye.

Babonye kandi ikiganiro cyo guhuza imirimo bakora no kwita ku bana, gutoza abana n’urubyiruko kumenya kwihangana, kuba abanyanyamwuga mu kwita ku mwana n’urubyiruko bya kinyamwuga n’ibindi bitandukanye bigamije kubakarishya ubumenyi.

Nyuma y’ibi biganiro bamwe mu babyeyi babwiye MUHAZIYACU ko bahungukiye ubumenyi bwinshi buzabafasha gukomeza kwita ku bana neza.

Batamuriza Ernestine utuye mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ubu yamenye neza kwita ku bana be n’abo abandi.

Ati “ Nahuguwe kuba umunyamwuga mu kurera abana, yaba uwanjye n’uwutari uwanjye, nigiyemo guha umwana umwanya akampa ibitekerezo aho kugira ngo numve ko ari njye gusa ukwiriye kumuganiriza we simutege amatwi.”

Maniraguha Claude we yavuze ko amahugurwa yahawe yatumye amenya uburyo aganira n’abana be akamenya n’inama yamugira bitewe n’ubuzima arimo ako kanya.

Ati: “Hari ubwo utaha ntumenye kuganiriza umwana ngo umenye ubuzima yiriwemo, ubu barabitwigishije ikindi batwigishije uko twabana n’abana bashya mu muryango wacu.”

Mukandori Sauda usanzwe urera umaze imyaka itatu n’amezi arera umwana wakuriye mu buzima bwo ku muhanda, we yavuze ko amahugurwa yahawe yayamenyeyemo uburyo iyo wakiriye umwana mushya mu muryango wamufata neza akazavamo umwana mwiza.

Umuyobozi wa SACCA, Mukamuyenzi Valentine yasabye ababyeyi bahuguwe gukoresha neza inyigisho bahawe mu kwita ku bana babo no kwita ku muryango nyarwanda.

Ati: “Kurera umwana neza ukamuha umutekano,ukamwumva niyo ntego ya bano babyeyi, twe ku giti cyacu twigishije abana neza twabarinda ihohoterwa.”

Aba babyeyi bahawe impamyabushobozi zerekana ko bigishijwe neza muri aya mezi atandatu. SACCA ni ikigo gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda kikabahindurira ubuzima.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KayonzaSACCA

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa wishwe urw’agashinyaguro

Kayonza: Bane batawe muri yombi bazira kwiba ibitaro bya Rwinkwavu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU