MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Bane batawe muri yombi bazira kwiba ibitaro bya Rwinkwavu

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
18/12/2021

Abakozi bane bakoraga mu Bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye bari bibye mu bitaro.

Aba bakozi bafashwe ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, mu bafashwe harimo abakoraga isuku batatu ndetse n’umuzamu aho bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye birimo na matera z’ibi bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU yemeje aya makuru.

Yagize ati “Ni abakozi bakoraga mu Bitaro bya Rwinkwavu, bagambanye n’umurinzi biba matera esheshatu n’ibindi bikoresho bitandukanye mu bitaro, ejo rero twarabibafatanye duhita tubashyikiriza RIB itangira akazi kayo.”

Uyu muyobozi yavuze ko abafashwe ari abari bashinzwe gukora amasuku ndetse n’umuzamu bose bakaba bari barafatanyije mu kubinyereza.

Mu byo batwaye harimo matera esheshatu, amasahani, rido, ibikoresho by’isuku nk’amasabune n’ibindi byinshi bakoreshaga, ngo bavuganaga n’uwo muzamu bakabimunyuzaho akabyirengagiza.

Gitifu Murekezi yavuze ko bibabaje kubona umukozi nk’uwo yiba asaba abaturage kureka ingeso mbi nk’izi zatuma abantu babatera icyizere.

Kuri ubu aba bakozi bose uko ari bane bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba haba hari n’ibindi byinshi baba baribye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KayonzaRwinkwavu

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Ibitekerezo 1

  1. MUTABAZI Francis says:
    5 years yahise

    ABAKOZI BAKORA MUBITARO BY’ARWINKWAVU BANE BIBYE IBIKORESHO Iyi nkuru uburyo yanditswe ndumva ikwiriye gukosorwa kubera ndumva byagaragaza isura mbi kubakozi Bose bahakora.
    Ndumva yakanditswe igira iti: ABAKORA ISUKU N’UMUZAMU bibye ibikoresho by’bitaro by’a Rwinkwavu abo bakozi ndatekereza ko ari abakozi bafite ishyirahamwe ribagenga Atari abakozi bibitaro batagengwa na Status y’ibitaro
    Barahokora nibyo ariko ntabwo arabakozi bibitaro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko rwatinze kwikingiza COVID-19 rwagaragaje ko hari abagifite imyumvire yo kudakingirwa

Bugesera: Urubyiruko rwatinze kwikingiza COVID-19 rwagaragaje ko hari abagifite imyumvire yo kudakingirwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU