MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abanyantege nke bashimye ko igikorwa cyo gukingira Covid-19 kiri kubasanga mu ngo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
19/01/2022
Umwe mu bakingiwe basanzwe  mu rugo

Umwe mu bakingiwe basanzwe mu rugo

Abafite ibibazo by’uburwayi butabemerera kugera ku masite atangirwaho inkingo n’abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Bugesera bishimira ko bari guhabwa urukingo rwa Covid-19, aho abaganga babifashijwemo n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze babasanga aho batuye.

Baganira na MUHAZIYACU, abegerejwe serivisi yo kuhabwa urukingo bavuze ko bashimira ubuyobozi ko bwabatekerejeho bukaba buri kubasanga mu ngo zabo bakabaha urukingo,

Uwiringiyimana Francine ni umubyeyi w’imyaka 40, atuye mu Mudugudu wa Rwarusaku mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Manyange, afite uburwayi butamwemereraga kugera kuri site y’ikingira. Nyuma yo gukungirwa asanzwe mu rugo, yavuze ko kuba umuganga amusanze mu rugo ari iby’igiciro kandi ko ari ikigaragaza ko Leta y’u Rwanda yita ku baturage

Ati: “Ni byiza nabishimye uburyo batwitayeho bakadusanga mu ngo batadukingira Covid 19. Rwose dukomeje gushima uburyo ubuyobozi bukomeje kutwitaho nk’abaturage.”

Kabayiza Sylver  utuye mu Mudugudu wa Rwarusaku avuga ko kuba amaze igihe kinini atarafata urukingo ko byatewe n’uburwayi,

Ati: “Mu by’ukuri nishimiye ko mpawe urukingo nyuma y’igihe kirekire ntararufata bitewe n’uburwayi butanyemerera kuva mu rugo, ariko kuri uyu munsi nkaba ndubonye; ni igikorwa cyiza ubuyobozi buri kudukorera nk’Abanyarwanda.”

Umulisa Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga, agaragaza ko kuba hakiri abatarahabwa urukingo biterwa n’uko hari abantu baba bafite intege nke, bityo ntibabashe kugera ahatangirwa inkingo

Yakomeje agira ati: “Twari dufite abaturage batitabiriye gahunda y’ikingira mu kagari kacu bitewe n’uko hari abatarabashaga kugera kwa muganga ahatangirwa serivisi z’ikingira, ariko kugeza ubu biri gukemuka kuko bari gusangwa mu ngo bagahabwa urukingo.”

Mu Karere ka Bugesera habarurwa abasaga ibihumbi 287 bamaze guhabwa urukingo Doze mbere, abarenga ibihumbi 203 ni bo bamaze guhabwa Doze 2. Naho abamaze huhabwa urukingo rwo gushimangira basaga gato ibihumbi 21. Ni imibare ihinduka umunsi ku munsi bitewe n’uko gahunda y’ikingira kuri aka Karere ikomeje.
Ni mu gihe muri aka Karere hagomba gukingirwa abantu bagera kuri 299,876.

Igikorwa cyo gukingira Covid-19 abaturage basanzwe mu ngo mu Karere ka Bugesera kiri gukorwa(Amafoto: BASHIMIKI R.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraCOVID-19inkingo

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abatujwe mu Mudugudu wa Nyabikiri bahamya ko hari impinduka mu iterambere

Gatsibo: Abatujwe mu Mudugudu wa Nyabikiri bahamya ko hari impinduka mu iterambere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU