MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abatujwe mu Mudugudu wa Nyabikiri bahamya ko hari impinduka mu iterambere

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
20/01/2022
Umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Nyabikiri agaburira inka ye mu gikumba rusange(Amafoto: Hakizimana Y.)

Umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Nyabikiri agaburira inka ye mu gikumba rusange(Amafoto: Hakizimana Y.)

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore bemeza bamaze kwikura mu bukene nyuma yo gutuzwa heza, aho banegerejwe ibikorwaremezo.

Abo MUHAZIYACU yaganiriye nabo tariki 18 Mutarama 2022 muri uyu Mudugudu wa Nyabikiri bakunze kwita uwa ‘Yerusaremu’ bahuriza ku kugaragaza ko hari impinduka nziza mu iterambere ry’imibereho yabo,

Umwe muri bo ni Kwizera Aimable ugira ati: “Ndashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wampaye inka ubu ndi umuntu ufite imbaraga biturutse ku buryo mbonamo amata kandi nkabona n’amafaranga, mfite inka yanjye ndakama, nkagemura impa litiro eshanu. Muri izo eshatu ndazigurisha banyishyura ibihumbi 18 FRw ku kwezi.”

Kwizera akomeza avuga ko kuba yari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe byatumaga ntacyo abasha kwikorera ndetse no kubona amafaranga byari ingorabahizi.

Uwikunda Vestine na we ni umuturage watujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri, yemeza ko ubuzima bwe bwahindutse,  ati: “Mbere nari ntunzwe n’ibyo Leta impa, baje kudutuza baduha n’aho duhinga ubu mbayeho neza ntawe nkibereye umutwaro.”

Bimwe mu byo aba baturage basabwa n’ubuyobozi bw’akarere ni ukurushaho kwishyira hamwe muri gahunda zose kugira ngo bafashanye kuzamurana mu mibereho,

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange J. Léonard mu kiganiro yagiranye na Muhaziyacu ku bijyanye n’imiturire y’aba baturage,

Yagize ati “Tubasaba ko aya mazu bagomba kuyitaho kuko ni ayabo igihe hagize ishaka kwangirika, bakajya bayisana nk’uko buri muntu wese yita ku kintu cye, ko batazategereza ko akarere kaza gusana buri kintu cyose;  kuko hari duto two bo bashobora kwisanira biri mu bushobozi bwabo; ibikomeye bigakorwa n’akarere”

Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri utuwe n’imiryango 44 igizwe n’abaturage 235. Muri uyu mudugudu harimo ishuri, igikumba mursange kirimo inka 42, ivuriro n’isoko byashyiriweho gufasha aba baturage.

Hari itsinda ry’Abasenateri baherutse gusura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri tariki 18/01/2022, mu rwego rwo kureba uko aba baturage babayeho

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboNyabikiri

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abagore bifuza guhugurwa byimbitse ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Bugesera: Abagore bifuza guhugurwa byimbitse ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU