Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwasobanuye ko hari gahunda iteganyijwe yo kugeza ibikorwaremezo by’amazi meza n’amashanyarazi mu bice by’umurenge Jarama, kugeza ubu bitagiraga ibyo bikorwaremezo.
Ni mu gihe hari bamwe mu batuye i Jarama bagaraza ko bafite ikibazo cyo kutabona amazi meza, bakibaza icyabuze ngo babo bagerweho n’ibikorwaremezo birimo amazi meza n’amashanyarazi.
Mberabyombi Jean Baptiste wo mu Mudugdu w’Iramiro, mu Kagari ka Kigoma yagize ati: “Ikibazo umudugudu w’Iramiro dufite nta muriro, amazi meza abonwa n’umwe n’umwe turacyavoma amazi y’ikinamba, babiduhaye byadufasha kuko byatuma nkatwe abaturage twiteza imbere kuko nk’ubu kwiyogoshesha bisaba gukora urugendo rurerure, nta byuma dufite bisya kandi tureza tukagira umusaruro baduhaye umuriro byadufasha pee!”
Mwizerwa Omar, yagize ati: “Ikibazo dufite nta mashanyarazi dufite kandi insinga zitunyura hejuru, nta n’amazi meza dufite, niyo waza ukareba benshi muri twe tuvoma ikinamba hepfo iriya, turabasaba ko ubuyobozi bwadukorera ubuvugizi tukabona n’amazi meza hafi yacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie asobanura ko hari umushinga ugiye kuzageza amashanyarazi ku batuye Ngoma harimo na Jarama ndetse n’amazi meza azabageraho ntibamara kuvugurura imiyoboro iyajyeza mu baturage.
Yagize ati: “Ijanisha ribura kugira ngo abaturage b’Akarere ka Ngoma bagerweho n’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi tuba tuzi neza aho riherereye na Jarama rero irimo ariko ubu hari gahunda ihari yo kubaka uruganda rw’amazi ku kiyaga cya Mugesera ubwo ni ku ruhande rwaho ku kiyaga kinini ndetse n’umushinga ugiye gutangira kuko amasezerano yararangiye ubu rwose n’abagomba gukora baraje bagiye kuwutangira.”
Akomeza agira ati: “Uwo mushinga w’uruganda rw’amazi niwo uzadufasha ubundi hano Jarama amazi yahageraga ariko uburyo iyo miyoboro yubatswe yubatswe kera abaturage batariyongera; ubu rero bariyongereye niyo ahageze ntahagera mu buryo bukwiye kandi amazi aba akenewe kugira ngo abantu bagire isuku ndetse no kwirinda inzoka n’ibindi.”
Meya Niyonagira avuga ko bafite icyizere ko uruganda rw’amazi nirwuzura ahantu hose hari ikibazo cy’imiyoboro itabasha kujyana amazi akwiye n’imeze nabi hazasubirwamo, kugira ngo buri wese ahabwe amazi meza.
Uru ruganda rw’amazi rugiye kubakwa ku kiyaga cya Mugesera ariko ku gice kigana ku murenge wa Sake, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 33 z’amazi ku munsi, rukazaha amazi meza imirenge ya Rukumberi, Jarama na Mugesera kugeza ubu ibarurwa mu ifite ibice binini biyagerwamo amazi meza mu Karere ka Ngoma, ndetse ayo mazi azagezwa no mu bice by’uturere duhana imbibe na Ngoma, twa Kayonza na Kirehe.
Mu gihe gahunda ya Guverinoma ari uko kugeza mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, mu Karere ka Ngoma gatuwe n’abaturage 404,048, imiryango ibona amazi meza yo kunywa ingana na 83.5%, mu mujyi ni 93.4% mu byaro bikaba 82.5% nk’uko ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ribigaragaza.
Naho gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda iganisha ku ntego y’amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu 2024 ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, naho izindi 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.






