Abaturage bo mu karere ka Rwamagana barakangurirwa kugira umuco wo kunywa amata hibandwa cyane ku bana b’abanyeshuri kugira ngo bagire ubuzima bwiza, abana nabo bekemeza ko bamaze gusobanukirwa akamaro k’amata mu mikurire yabo.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa amata muri iki cyumweru, mu Karere ka Rwamagana hatangijwe gahunda yo guha amata abanyeshuri; muri iki gikorwa abana basobanuriwe akamaro ko kunywa amata ndetse banahabwa ubutumwa bugenewe ababyeyi babo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’aborozi n’ibikomoka ku bworozi bw’inka RNDP Murungi Frolence mu kiganiro yahaye aba banyeshuri yagarutse ku kamaro ko kunywa amata ariko agira n’ubutumwa agenera ababyeyi;
Yagize ati: “Mugende mubwire ababyeyi ko mwanyweye amata, ko mudashaka kuzongera kubura amata kuko amata atuma mutagwingira, atuma mutarwaragurika, kandi agatuma muba abahanga mu ishuri, mugakura neza.”
Iyi gahunda yo gukangurira abantu bose kunywa amata n’ubwo yatangirijwe mu mashuri ariko ni gahunda ireba buri wese, yaba umuto n’umukuru kuko hagamijwe kurwanya indwara zitadukanye nk’izimirire mibi, ikindi ni iterambere ry’ubworozi, Umurungi akomeza avuga ko gutangiza iyi gahunda mu mashuri ari ukwimakaza umuco wo kunywa amata mu banyarwanda, ni gahunda yatangirijwe mu kigo cy’amashuri cya Rwamagana A.
Gahunda iriho ni uko ku bufatanye n’ihuriro ry’aborozi RNDP, ababyeyi, ibigo by’amashuri ndetse n’umushinga wa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ugamije guteza imbere ubworozi mu Rwanda RDDP hatekerezwa uko iyi gahunda izakomeza mu mashuri byibuze abana bagahabwa amata ku ishuri inshuro eshatu mu cyumweru, ibi bizakorwa ku buryo hazabamo nkunganire ya Leta, ibigo by’amashuri bikabona amata ku giciro gito ndetse mu gihe hakozwe umushinga muzima hakaboneka n’ibicuba bya kizungu bibasha kubika amata neza.
Bamwe mu bana biga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Rwamagana A, bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kunywa amata. Umwe muri aba bana yagize ati : “kunywa amata bituma umwana akura neza akamenya ubwenge.”
Undi na we yagize ati: “Batwigishije ko unyoye amata atarwaragurika kandi agira ubwenge agakura neza, amata abamo intungamubiri nyinshi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne mu butumwa yatanze kuri uyu munsi yibukije abanyshuri n’abarezi ko amata ari ingirakamaro,
Akomeza agira ati “Impamvu dukangurira abantu kunywa amata ni uko ari cyo kinyobwa cyonyine ushobora guha umwana ukivuka mu gihe yabuze amashereka kandi ntikimugireho ingaruka ahubwo agakura neza.”
Kugira ngo uyu muco wo kunywa amata uzarambe kandi n’abayakeneye bazayabone ku buryo bworoshye aborozi barasabwa guhindura imyumvire bagatunga inka z’umukamo kugira ngo wiyongere, ikindi ni uko aborozi bakwiye kubukora kinyamwuga dore ko hari gahunda nyinshi Leta yashyizeho zorohereza aborozi bagakora umwuga wabo neza.







