Mu rugo rw’umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Rwamagana, Rwema Mussa hafatiwe umusore w’imyaka 26 bikekwa ko yari amaze iminsi asambanya umugore we basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu mugabo amaze iminsi atarara iwe mu rugo biturutse ku makimbirane ngo yari amaze iminsi arangwa hagati ye n’umugore we, ibi ngo bishobora kuba aribyo byatumye umugore we ahitamo kuzana umusore akahamara iminsi bikekwa ko basambana.
Uyu mugore n’uyu musore bafatiwe mu cyuho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021 mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Gishari ahari urugo rw’uyu mukozi w’Akarere ka Rwamagana.
Inzego zishinzwe umutekano zamenye aya makuru mu ijoro ahagana saa Munani z’ijoro zijyayo zirabakinguza banga gukingura kugeza ubwo nyiri urugo ahageze mu rukerera arakingura babakuramo.
Umwe mu bahaye amakuru MUHAZIYACU wari uhari yavuze ko uwo musore basanze ntacyo apfana na buri umwe ahubwo yarazanwe n’uwo mugore nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugabo we.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko barebye muri telefone y’uyu musore bagasangamo andi mafoto menshi y’abagore b’ibizungerezi mu Mujyi wa Rwamagana, yagiye asambanya ubundi akabafotora bambaye ubusa agakomeza kubika amafoto yabo.
MUHAZIYACU yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibwifuza kugira icyo butangaza ngo kuko ibyabaye byose byakurikiranwaga n’inzego z’umutekano ari nazo zishobora gutanga amakuru.
MUHAZIYACU yagerageje kuvugisha Umuvugizi wa RIB w’Umusigire Dr Murangira B. Thierry ntiyabasha kwitaba telefone ye, ariko turakomeza kubikurikirana kugeza tubonye amakuru nyayo.
Gusa amakuru avugwa ni uko uwo musore ndetse n’umugore basambanaga bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.







None seko wumva Mussa yari yarataye urugo, umugore ashatse uko yakwikiranura n’umubiri bitwaye iki?
Uyu mugabo ni we uri mu ikosa. Ubundi umugabo yahukana ate!!!