Ababyeyi n’abarezi bo mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo barashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kubaka amashuri akabegera, dore ko muri aka kagari nta shuri ryahabaga.
Ikigo cy’amashuri abanza cya Gakorokombe ni ikigo gishya cyubatswe, abana bahiga bahera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.
Aya mashuri barangije kuyubaka, ababyeyi batuye muri aka kagari bose bazanayo abana babo kuhiga, n’abarimu batahaga muri aka kagari nibo babaye aba mbere guhabwa akazi ko kwigisha muri iki kigo cyari gitangiye.
Ababeyi n’abarezi ba Gakorokombe bavuga imyato “Leta y’Ubumwe” yabegereje ishuri, ikintu ngo babonye nk’igitangaza kuko nta na rimwe bigeze batekereza ko bazabona ishuri. Habimana Theodomir ni umuturage wa Gakorokombe mu Mudugudu w’Urubiri, avuga ko umwana we yajyaga kwiga mu kandi kagari aho yakoraga urugendo rw’ibirometero bine.
Yakomeje agira ati: “Imvune umwana yahuraga nazo ni uko yageraga ku ishuri atinze kandi yakoze urugendo rurerure, no kwiga ntibyagendaga neza kubera kugenda yirukanka akagaruka yananiwe.”

Zimwe mu nyungu aba baturage bavuga ko babonye kuva aho ishuri ryabegereye ni uko babasha gukurikirana imyigire y’abana babo, ndetse n’abana ubwabo byatumye barushaho gukunda ishuri kuko byagabanyirije urugendo bakora dore ko hari n’abana barekaga ishuri bitewe n’uko barambirwaga ubwo buzima bwo gukora izo ngendo ndende.
Kabanyana Marceline ni umubyeyi urerera ku kigo cy’amashuri abanza cya Gakorokombe yemeza ko abana be batatu biga kuri iki kigo abasha kubakurikirana neza mu myigire, avuga ko abana be bakoraga urugendo rw’ibirometero bitandatu bagiye kwiga, ngo iyo habaga haguye imvura abana ntibajyaga ku ishuri. Ashimira leta ko yabegereje amashuri kuko abana be ubu bakora urugendo rw’iminota itanu bavuye mu rugo bajya ku ishuri.

Abarezi bakorera Gakorokombe nabo bemeza ko kuba iri shuri ryarubatswe mu kagari kabo ryabavunnye amaguru, Mukeshimana Vestine mbere yakoreraga Bibare, yemeza ko kuri icyo kigo yakoragaho hari ubwo bigishaga abana bacye kuko hari abasibaga bitewe n’uko bavaga kure, akomeza avuga ko kuba ikigo cyarabegereye byatumye n’ababyeyi barushaho kumenya agaciro k’ishuri, nabo babasha gukurikirana neza kandi ku buryo bworoshye imyigire y’abana babo.
Abana biga Gakorokombe bavuye mu bigo bitandukanye kandi hose aba bana bakoraga ingendo ndende, harimo abigaga mu Murenge wa Remera, ikigo cya Nyamiyaga kiri mu Murenge wa Murambi; nkuko byemezwa na Kamondo Gayitani, umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo, avuga ko hari abana benshi bakiriye muri iki kigo bari baracikirije amashuri.
Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura, mu murenge wose mu cyiciro cya mbere hubatswe ibyumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 24, mu cyiciro cya kabiri hubatswe ibyumba by’amashuri 74 n’ubwiherero 124.
Ibigo bishya byahanzwe ni bitatu ari byo EP Gakorokombe hubatswe ibyumba 14 n’ubwiherero 28, GS Karama hubatswe ibyumba 23 n’ubwiherero 30 naho EP Agasharu hubakwa ibyumba 14.








