MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

I Muhura hafatiwe abaturage 54 bari mu birori by’ubukwe bitemewe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/04/2021

Abaturage 54 bo mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Gakorokombe mu Karere ka Gatsibo bafatiwe mu birori by’ubukwe bakoze mu buryo butemewe kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Gakorokombe niho habereye imihango yo gusaba no gukwa, ibera mu rugo rw’umuturage, bubaka ibisharagati, muri ibi birori hari hateraniye abantu barenga 100 bari baje gucyuza ubukwe.

Nkuko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven, aya makuru bayabwiwe n’abaturage, babwira ubuyobozi ko hari abantu bakoresheje ubukwe mu mudugudu wabo, abayobozi bageze aho hantu basanga koko hari ubukwe bamwe bariruka hafatwa 54.

Gitifu Rugengamanzi yakomeje agira ati: “Twabimenye turi mu nama abayobozi bajyayo bahafatira abantu 54, abandi bariruka, abo twabajyanye ku kagari baraganirizwa bishyura amande barataha.”

Amabwiriza y’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo ku bantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 ateganya ko umuntu witabiriye ubukwe mu gihe butemewe acibwa amafaranga ibihumbi 10, naho uwabukoresheje agacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 100.

Ubuyobozi bwo mu Murenge wa Muhura bwemeza ko ari ubwa mbere muri uyu murenge hafashwe abaturage bakoresheje ibirori batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboMuhura

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amashanyarazi yahinduye ubuzima muri Gasange

Amashanyarazi yahinduye ubuzima muri Gasange

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU