Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa yateranye mu Karere ka Kirehe, Mukantaganzwa Domitilla wari uhari nk’intumwa y’Umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ukubaho k’Umunyarwanda; n’ejo hazaza h’Igihugu.
Ni inama yabaye kuri uyu 18 Ukwakira i Kirehe, yitabiriwe n’abari mu nzego z’ubuyobozi ubu n’abahoze mu nzego ‘ubuyobozi muri manda zatambutse.
Hagaragarijwemo ko ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho mu mwaka wa 2010 cyari kuri 82.3%, mu mwaka wa 2015 kigera kuri 92.5%, naho mu mwaka wa 2020 kigera kuri 94.7%.
Mukantaganzwa Domitilla, Intumwa ya Unity Club, usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ubuzima, ati: “Iyo tuvuze ubumwe, tuba tuvuze ubuzima bw’u Rwanda. Tuba tuvuze kubaho k’umunyarwanda, ejo hazaza h’Igihugu. Ntabwo ari ijambo rigomba kuba amasigaracyicaro cyangwa ribe ijambo rya politike, ahubwo rikwiye kuba ubuzima bwacu bwa buri munsi.”
Yasobanuye ko nubwo imibare yerekana igipimo gishimishije u Rwanda ruriho mu bumwe n’ubudaheranwa, bigaragara ko mu Banyarwanda hari ahakiri ibibangamira ubumwe buri wese asabwa uruhare rwe mu guhangana nabyo buri munsi.
Ibyo birimo: kuba hari abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataratera intambwe ngo basabe imbabazi abo bakoreye ibyaha, abakibona mu ndorerwamo y’amoko ndetse n’uturere, n’abagifite ibikomere bikomoka ku mateka mabi Igihugu cyanyuzemo n’ibindi.
Akomeza agira ati: “Niyo mpamvu hateguwe ibi biganiro mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo bitubere umwanya wo gusasa inzobe, twisuzume, turebe aho twavuye n’aho tugeze, dusuzume ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bikigaragara mu karere kacu, aho dutuye, aho dukorera, maze dufatire hamwe ingamba zo guhangana nazo; ibyo bizadufasha kugira icyerekezo kimwe kiganisha ku kubaka u Rwanda twifuza.”
Mu biganiro bifunguye byabereye muri iyi nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa, abayobozi mu nzego zitandukanye bahawe umwanya bagaragaza ahakiri imbogamizi n’ingamba zafatwa.
Mugirangabo Jean Baptiste, uri muri Komite y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe yagaragaje ko mu mbogamizi zikigaragara harimo nk’urubyiruko ruba rudafite amakuru ahagije ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu babyeyi bacengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana babo n’aho usanga hari amidini n’amatorero agira imyemerere y’uko abayoboke bayo batataha ubukwe bw’abo mu rindi cyangwa niba umukobwa cyangwa umusore yashimanye n’uwo mu rindi dini bidakunda kubasezeranya.
Agaruka ku ngamba zafatwa Mugirangabo yagize ati: “Icyakorwa ni uko ababyeyi bakigisha abana babo indangagaciro zikwiye ndetse na kirazira, tugakoresha imbuga nkoranyambaga neza, hakabaho gutanga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko cyane, no kudaha urwaho uwazana ibitekerezo bihembera urwango.”
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yagize ati: “Mu karere kacu, turi mu turere twazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yakoranwe ubugome n’ubukana budasanzwe, ariko tukanashima politiki nziza y’Igihugu cyacu yubatse ubumwe no kubana neza kw’Abanyarwanda kandi biciye mu nzira zo kwishakamo ibisubizo ariko tunubakiye ku muco nyarwanda. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere kacu tumaze gutera intambwe, cyane ko nta bibazo bihambaye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda dufite.”
Meya Rangira yavuze ko inzira y’ubumwe isaba guhozaho, ‘bisaba guhora wisuzuma’.
Mu bitekerezo byatanzwe by’icyakorwa ngo ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda bigerweho byuzuye harimo kwigisha no guhugura abato n’urubyiruko ku mateka y’u Rwanda arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndi Umunyarwanda, kubwizanya ukuri, gushyira imbaraga muri gahunda z’isanamitima ku bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura ahari amateka ndangamurage n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, gukunda umurimo n’ibindi.
Ubushakashatsi bwakowe na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu muri 2023 bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo cya 75% mu budaheranwa ku muntu ku giti cye, mu gihe ubudaheranwa ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%.











