MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abikorera barasabwa kongera imbaraga mu kureshya abakiriya

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
09/02/2026
Kagabo R.Richards  ni Visi Meya ushinzwe iterambere  ry'ubukungu  mu karere ka Rwamagana

Kagabo R.Richards ni Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Rwamagana

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwamunono Kagabo Richards avuga ko abikorera bashishikarizwa kongera imbaraga mu bikorwa bireshya abakiriya, bazirikana ko isaha yose bakwiye kubakira.

Ni ubutumwa atanga, mu gihe hamwe mu bantu bagenda mu mujyi wa Rwamagana bakunze kwinubira ko abatanga serivisi zo kwakira abantu nka za resitora, mu gihe cya wikendi hakora bacye, noneho byaba ari ku cyumweru ho bikakugora kubona aho wafata ifunguro mbere ya saa sita z’amanywa.

Mu kiganiro cyihariye na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwamunono Kagabo Richards hari inama abikorera bo muri aka karere bagirwa.

Iya mbere ni uko badakwiye kubwirizwa kwakira abantu neza cyangwa kongera umubare w’ababagana kuko bashoye imari bagamije kunguka, ikindi ni uko gushora imari bitikora bisaba gukora cyane no kwihangana.

Yakomeje agira ati:”Umuntu ufite umutungo agomba gushishikazwa no kuwongera, ni yo mpamvu tubasaba kongera serivisi zo kwakira abantu, harimo kureshya abantu ngo bakugane.”

Visimeya Rwamunono yakomeje agira ati: “Umuntu wikorera wumva ko akwiye kuruhuka muri wikendi sibyo, ahubwo abikorera turabasaba ko bakora mu buryo bwo gusimburana, hakagira abakora amasaha runaka abandi bakaza bakabasimbura kugira ngo bakore ibihe byose.”

Abikorera basabwe kongera imbaraga mu gukora cyane kugira abakiriya bafite amafaranga yabo ntibabure serivisi bashaka, kandi igihe.

Nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bagenda muri uyu mujyi wa Rwamagana n’abawutuye, bemeza ko abikorera baho bashyira imbaraga cyane mu minsi y’imibyizi, nyamara muri wikendi ugasanga ho ngo ntibakora cyane kuko abenshi bakira baba ari abakozi ba Leta n’ibindi bigo byigenga ari nabyo bituma muri wikendi nabo bajya kuruhuka.

Kagenzi Amuri ni umwe mu bantu bari ku rugendo avuye i Nyagatare, yahuye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU saa mbili za mugitondo, hari ku Cyumweru yagize ati: “Nazengurutse hano mu mujyi nshaka resitora nafatamo icyo kurya ndayibura, cyakora nabonye aho bakora coffee ndayifata; gusa byatumye nibaza impamvu resitora zose bandangiye nasanze zifunze.”

Uwamurera Francine asanzwe atuye i Rwamagana, yemeza ko yigeze gukora muri resitora ngo muri wikendi nta bakiliya benshi bagiraga;  ngo mu minsi y’imibyizi hari abakozi bamwe bahabwaga ikiruhuko, yakomeje agira ati: “Hari ubwo hazaga abantu bikatugora kubakira kuko twabaga tutabiteguye.”

Umujyi wa Rwamagana uri mu tugari turi mu bice by’imirenge ya Kigabiro, Muhazi na Gishari.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026
MINEDUC yashimiye abarimu ku bwitange bagaragaza mu kurera no kwigisha abana
Uburezi

MINEDUC yashimiye abarimu ku bwitange bagaragaza mu kurera no kwigisha abana

05/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abahinzi barasaba ko hakurikiranwa ikibazo cy’uburwayi buri gufata kawa

Gatsibo: Abahinzi barasaba ko hakurikiranwa ikibazo cy'uburwayi buri gufata kawa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU