MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abahinzi barasaba ko hakurikiranwa ikibazo cy’uburwayi buri gufata kawa

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
09/02/2026

Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Remera bavuga ko bafite ikibazo cy’uburwayi bwa kawa bita ‘Igishorobwa’ buri kwibasira kawa yabo, Ubuyobozi bukabizeza ko bugiye gukurikirana iki kibazo kigashakirwa umuti vuba bishoboka.

Ubwo burwayi bwa kawa abahinzi bita ‘Igishorobwa’ ngo buterwa n’agakoko kinjira mu ruti rw’ikawa, bigatuma yuma cyangwa ikavunika mu gihe bari gusarura ibitumbwe.

Bamwe mu bahinzi ba kawa baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ubuhinzi bwa kawa muri uyu murenge bubafatiye runini mu mibereho yabo ndetse no mu bukungu bwabo, bityo bagasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cy’ubu burwayi bwa kawa muri uyu murenge bataragwa mu gihombo.

Iyakaremye Theogene atuye mu Kagari ka Butiruka, mu Murenge wa Remera, aragira ati: “Ikawa zari zabaye nziza ziri gushaka kwera, ariko dufite ikibazo cy’agakoko kari kugenda kazipfumura kakazangiza. Turasaba ko badushakira umuti tugateramo, tukareba ko twabasha kubirwanya kuko muri uyu murenge igihingwa cya kawa gifashe ubuzima bw’abantu benshi, niho hava amafaranga y’ishuri na mituweli ndetse tukabasha kwiteza imbere.”

Hakizimana Philbert na we ni umuhinzi wa kawa utuye mu Murenge wa Remera, aragira ati: “Ikawa muri uyu murenge irahera cyane kandi iyo yeze iradufasha cyane mu kwiteza imbere, Gusa muri iyi minsi dufite ikibazo cy’igishorobwa kituzonze kiri kwibasira kawa, icyo twasaba ubuyobozi ni uko bwadushakira imiti yabasha guhangana n’icyo gishorobwa ubundi kuri kawa hano twari tumeze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko igihingwa cya kawa ari kimwe mu bihingwa byifashe neza mu karere, akizeza abahinzi bo mu Murenge wa Remera ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo cy’uburwayi bwa kawa.

Aragira ati: “Ikibazo turakizi, tugiye kubikurikirana dushake abatekinisiye babisobanukiwe barebe ikibazo kibitera. Ikawa mu karere kacu ni igihingwa gihagaze neza cyane kandi akarere kacu niko kavamo ikawa nyinshi mu Gihugu kuruta ahandi hose mu turere mu myaka itatu ishize, n’ubwo tukirwana no kureba uburyo twakongera ubwiza bwayo (quality).”

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibiti bya kawa bitanga umusaruro bigera ku 13,637,500 mu gihe ibiti bishya bitaratanga umusaruro bingana 4, 340,000, naho abahinzi ba kawa babarizwa mu Karere ka Gatsibo bagera ku 22,482 babarizwa mu mirenge yose uko ari 14 igize ako karere.

Muri rusange, impuzandengo y’umusaruro uboneka kuri buri sizeni ungana na toni 15,500 ukagemurwa ku nganda za kawa 19 ziri hirya no hino mu karere, Mu mwaka ushize wa 2025 umusaruro wa kawa y’ibitumbwe wanganaga na 20,397.4 MT mu gihe ubuso buhinzeho kawa mu karere bungana na hegitari 7,191.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Koperative ‘Kabarore United Traders’ igiye gushora miliyoni 500Frw mu kubaka inzu y’ubucuruzi

Koperative 'Kabarore United Traders' igiye gushora miliyoni 500Frw mu kubaka inzu y'ubucuruzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU