Abacuruzi barindwi bakomeye bakorera mu Mujyi wa Rwamagana, barimo n’umuyobozi wa PSF muri aka Karere batawe muri yombi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro RRA bashyikirizwa Polisi ikorera mu Murenge wa Kigabiro, nyuma yo gufatirwa mu buriganya bugamije kunyereza umusoro ku bicuruzwa baba bari gutanga.
Aba bacuruzi batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nyuma yaho ishami rya RRA rishinzwe magendu rikoreye ubugenzuzi rigasanga abo bacuruzi bakora uburiganya mu kunyereza umusoro.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA akanaba umuvugizi, Uwitonze Paulin aganira na MUHAZIYACU yavuze ko gufata aba bacuruzi ari kimwe mu bikorwa bya buri munsi basanzwe bakora byo kugenzura abanyereza imisoro , abari mu bikorwa bya magendu na za forode.
Ati: ” Na bo bafashwe bari mu bikorwa bigamije kunyereza umusoro, aho batangaga inyemezabwishyu ya IBM ariko ziriho igiciro cy’igicuruzwa kitari cyo, urugero niba ari sima iguze 11 500 Frw ugasanga banditseho 9 500 Frw icyo kinyuranyo cya 2000 Frw umusoro wayo ugiye mu mufuka w’uwo mucuruzi, dukunda kubibona mu bacuruzi batandukanye hirya no hino.”
Uwitonze yavuze ko gufata abo bacuruzi ari ugutanga ubutumwa no ku bandi ko ibikorwa bya RRA byo kugenzura abanyereza umusoro bitahagaze, kandi n’abandi basanzwe babikora bazabageraho kuko babihagurukiye.
Mu bicuruzwa yavuze banyerezaga harimo sima ariko anagaragaza ko abacuruzi bamwe na bamwe banabikora no ku bindi bicuruzwa bagamije kunyereza umusoro.
Yagaragaje ko hari n’abandi benshi bazi badatanga inyemezabwishyu kandi ko na bo bazafatwa.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA kandi, yabwiye MUHAZIYACU ko kuri ubu aba bacuruzi hari kugenzurwa buri umwe niba atari inshuro ya mbere bafatiwe muri iki cyaha kugira ngo bahanwe hakurikijwe amategeko, kandi ngo ntakwihanangirizwa kubaho ku muntu wafatiwe muri iki cyaha, ahubwo hahita hakurikizwa amategeko ajyanye n’ibihano.
Mu butumwa uyu muyobozi yatanze yasabye abacuruzi kwirinda uburiganya bagakurikiza amategeko ajyanye n’imisoro ngo kuko kuyitanga ari ukwiyubakira igihugu.






