MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umugabo w’imyaka 44 yiyahuye akoresheje umuti batera mu myaka

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
14/01/2021

Umugabo witwa Semucyo Epimaque wari ufite umugore n’abana batuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyamugali mu Murenge wa Mwili yiyahuye anyoye umuti wica udukoko two mu myaka witwa Dudu, nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa ibishyimbo yagurishije.

Nyuma yo kunywa kuri uyu muti abaturanyi bamujyanye ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo bamwohereza ku bitaro bya Gahini ari naho yaje gupfira.

Amakuru MUHAZIYACU yahawe n’umwe mu baturanyi b’uyu muryango avuga bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane, ejo tariki ya 13 ngo umugabo yafashe ibishyimbo byose bari barejeje arabigurisha amafaranga arayanywera atashye atongana n’umugore we birangira afashe umwanzuro wo kwiyahura.

Ibi ni nako byemejwe na Nsoro Bright, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU.

Yagize ati: “Nibyo koko yiyahura, abaturage bampamagaye ejo bamujyanye kwa muganga, bansobanurira ko uyu mugabo yanyweye umuti usanzwe ukoreshwa mu myaka nyuma yaho ashwaniye n’umugore we bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku gusesagura umutungo byakorwaga n’uyu mugabo, umugore yamucyaha undi ntiyumve.”

Gitifu Nsoro yavuze ko kuri ubu basaba abaturage kwihanganirana bakabana neza ababonye uburyo babanye bishobora kuvamo kwicana bakegera ubuyobozi bukabafasha mu gukemura ibibazo bafitanye.

Yavuze ko ubuyobozi guhera ku isibo, ku mudugudu, akagari no ku murenge ubuyobozi bwose bwiteguye kubumva bukanabafasha gukemura ibibazo baba bagiranye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KayonzaMwili

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ifoto y’Umunsi: Umusozi munini wa Nyamurindira muri Kirehe

Ifoto y’Umunsi: Umusozi munini wa Nyamurindira muri Kirehe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU