MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Imiryango 104 irimo n’uw’umunyerondo waciwe ikiganza yorojwe inka

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
07/10/2021

Imiryango 104 yo mu Karere ka Ngoma yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuri uyu wa Kane, abaturage bagabiwe biyemeje kwita ku nka bahawe; Ubuyobozi bubizeza kubaba hafi.

Kuri uyu Kane tariki 07 Ukwakira mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma hari abaturage bagabiwe inka, usibye abaturage basanzwe bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bari ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka, mu Murenge wa Mugesera hari umwe mu bagabiwe wihariye.

Ni Mbonigaba Innocent , umuturage waciwe akaboko n’abajura ubwo yajyaga kubakumira, yari umunyerondo w’umwuga gusa ubu nta kiganza cy’ibumoso agira.

Mu rwego rwo kumuba hafi no gukomeza kumufasha kwiyubakira umuryango dore ko ari umugabo ufite umugore n’abana batatu, ubwo yashyikirizwaga inka yatomboye, yagize ati: “Kuba bampaye inka nabyishimiye cyane ngiye kubona agafumbire, ikampa amata nkabona ayo mpa abana.”

Hari abandi baturage bagabiwe inka bemeza ko izi nka zizabateza imbere.

Mu muhango wo gutanga izi nka, hari inka yabyaye iza kugabirwa uwitwa Rugina Christophe, maze MUHAZIYACU iganira na we ari mu byishimo byinshi, ati: “Mu mutima nishimye cyane, ngiye kuyorora neza nkayishakamo urwunguko rurenze uru, ubu ngiye kuyijyana mu rugo dutangire kunywa amata.”

Mbere y’uko aba baturage bahabwa izi nka, ngo bigishijwe uko bagomba kuzifata neza bazitaho kandi Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko buzakomeza kuba hafi y’aba baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque,

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni uko izi nka bagabiwe n’Umukuru w’Igihugu bakwiye kuzifata neza mu buryo bwose bushoboka, tubahaye inka zifite amezi zihaka zasuzumwe; nta mpamvu n’imwe yatuma zitabagirira akamaro.”

Inka zagabiwe abaturage ni 104 zifite agaciro ka mafaranga miliyoni 97,5 zije zisanga izindi 324 zo zari muri gahunda yo kwitura.

Mu Karere ka Ngoma bamaze gutanga inka 10724 muri Gahunda ya Girinka yatangiye mu mwaka wa 2006.

Mu miryango yorojwe inka harimo uhawe iyahise ibyara atahana imbyeyi n’inyana(Amafoto: Hakizimana Y.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaGirinkaMinagriRAB

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw
Amakuru

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Ababyeyi biteguye gufatanya na Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Bugesera: Ababyeyi biteguye gufatanya na Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU