MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Ababyeyi biteguye gufatanya na Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
07/10/2021

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwibukije  ababyeyi kuzirikana ko bagomba gufatanya na Leta muri gahunda nshya yo kugaburira abana ku mashuri. Ababyeyi bavuga ko bashima iyi gahunda bakayibona nk’igisubizo ku mitsindire y’abana babo.

Ababyeyi bo mu Murenge wa Kamabuye  MUHAZIYACU yaganiriye nabo bavuze ko iyi gahunda yaziye igihe kandi ko biteguye gufatanya na Leta mu kugaburira abana ku mashuri kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi.

Murekatete Vestine yavuze ko bishimiye iyi gahunda kuko abana benshi bahuraga n’ikibazo cyo kutabonera ifunguro ku gihe bitewe n’uko abenshi mu babyeyi baba biriwe mu mirimo y’ubuhinzi bityo ntibabone umwanya wo gutegura amafunguro y’abana bagiye cyangwa bavuye ku mashuri.

Yagize ati: “Tubyakiriye neza cyane kuko twari tubikeneye. Hari nk’igihe umubyeyi aba yagiye guhinga, umwana agasigara mu rugo akaza kujya ku ishuri atariye, cyangwa nk’abize igitondo bagasanga tutarahingura, ugasanga abana bafite ibibazo; na ya myigire ugasanga atari myiza, ariko ubu turabona ko bizagira icyo bitanga umusaruro w’amanota y’abanyeshuri ukaboneka, turabishimye cyane.”

Mukanyarwaya Vareriya na we avuga ko abana bahuraga n’imbogamizi yo kugera mu rugo bagasanga ibiryo bitarashya.

Ati: “Hari abana benshi basubiraga ku ishuri batariye cyangwa bakaba bataha mu rugo bagasanga bitarashya, ariko bibaye byiza cyane kandi tuzabibafashamo nk’ababyeyi.”

Ntaganda Alfred na we ni umubyeyi w’abana babiri biga mu mashuri y’incuke n’abanza yo mu Murenge wa Kamabuye.

Uyu mubyeyi yabwiye MUHAZIYACU ko nk’ababyeyi biyemeje gushyigikira iyi gahunga ya Leta y’u Rwanda yo kugaburira abana ku mashuri, cyane ko badasabwa amafaranga gusa, kuko bashobora no kuzana bimwe mu biribwa bejeje kandi ko bitabura nk’uko imibereho yabo ishingiye ku buhinzi.

Ati: “Tumvise ko ikiguzi atari amafaranga cyane, n’imyaka cyangwa se n’ikindi gikorwa cyafasha ikigo kugaburira abana, cyane ko wenda ababyeyi benshi bakora umurimo w’ubuhinzi.”

Ubwo yitabiraga inteko z’abaturage mu Murenge wa Kamabuye, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Umwali Angelique yongeye kwibutsa ababyeyi iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Uyu muyobozi babwiye abaturage  ko umwana atakwiga ashonje. Atanga urugero rw’aho usanga umwana atetse saa saba z’amanywa kandi agomba kujya kwiga ikigoroba.

Ati: “Ntabwo rero waha umwana ubumenyi ashonje. Ntibishoboka. Hari n’aho dusanga umwana, akatubwira ati ‘ndiga nyuma ya saa sita’. Ugasanga saa saba umwana ari kwatsa mu ziko, arashaka kuvuruga umutsima ngo aze ku ishuri. Ngaho mbwira uwo mwana; araza yakererewe, icyo ni kimwe n’ibyo bamwigisha aravuga ati ‘nimugire vuba nsubire muri ya mirimo.”

“Kugira ngo rero dutere imbere, Igihugu cyacu kigumye gitere imbere ni uko twubaka abana guhera ahasi. Dukeneye abayobozi, dukeneye abatuyobora mu nzego zose ariko bafite ubumenyi.”

Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka Icyenda na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire.

Guverinoma y’u Rwanda kandi iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, yashoye miliyari 27 Frw mu kwagura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri by’umwihariko abo mu y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Bugesera

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere biyemeje gufatanya mu kwihutisha imihigo

Gatsibo: Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere biyemeje gufatanya mu kwihutisha imihigo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU