MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubukerarugendo: Covid19 ntikiri ikibazo mu Rwanda no kwipimisha byakuweho kuri ba mukerarugendo

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
12/06/2023

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere-RDB ruherutse gusohora itangazo rikuraho ibwiriza ryo kubanza kwipimisha Covid19 ibizwi nka test kuri ba mukerarugendo baje mu Rwanda kuko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) ryemeje ko Covid19 itakiri icyorezo cyugarije isi.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RDB rwo ku itariki ya 25 Gicurasi 2023 ubutumwa bwashyizweho ku isaha ya saa tanu z’amanywa (11:05Am) bugaragaza neza ko nta mukerarugendo uzongera gusabwa kwipimisha Covid19.

Ubutumwa bwanditse muri aya magambo:”RDB iramenyesha abantu bose ko abakerarugendo basura pariki z’Igihugu, ubariyemo n’abana barengeje imyaka 5, batagisabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19. Cyakora, abasura inguge, harimo n’ingagi, bazakomeza gusabwa kuba bambaye udupfukamunwa.”

Ubwo bamwe mu banyamakuru bari mu rugaga rw’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira ubuzima-Abasirwa, bari mu karere ka Musanze aho bagaragarijwe ibyakozwe n’akarere ka Musanze mu guhangana n’icyorezo cya Covid19 abenshi bagize impungenge ku  bukerarugendo mu Rwanda.

Hari byinshi byakozwe kandi bigikorwa mu kuyirwanya, abaturage bagirwa inama zo gukomeza kwirinda Covid19 dore ko hari abaturage bacyiyandura nubwo bafashwa kuvurwa, bagahabwa n’imiti ivura Covid19 mu gihe cy’iminsi itandatu ku wayifashe neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axel yagize icyo avuga ku bantu bashobora kugira impungenge z’uko hari abantu bacyandura Covid19 nyamara aka karere ari igicumbi cy’ubukerarugendo.

Yagize ati: “Musanze ni igicumbi cy’ubukerarugendo, usibye Pariki y’ibirunga ni igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama hano twakira ba inama nyinshi cyane, turababwira ko Covid19 ihari kugira ngo mwirinde mukurikize za ngamba zose zihari, nta mpungenge biduteye kuko abakerurugendo basura ingagi bo hari zimwe mu ngamba bubahiriza birinda kwanduza ziriya ngagi.”

Kuba ibi bitagiteje ikibazo bituruka kandi ku mabwiriza yatanzwe na OMS yemeza ko Covid19 itakiri icyorezo kibangamiye isi.

Kugeza ubu u Rwanda rufitanye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda n’amakipe abiri akomeye y’i Burayi harimo ikipe ya PSG yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza

Muri uyu mwaka ushize wa 2022, nk’uko bigaragazwa na raporo y’ibikorwa by’umwaka bya RDB muri 2022 igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byose byinjirije u Rwanda Miliyoni 445 z’Amadorali y’Amerika, mu mwaka wa 2018 ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 425 z’Amadorali y’Amerika naho mu mwaka wa wa 2019 hari hinjiye miliyoni 498 z’Amadorali y’Amerika, mu mwaka wa 2021 ho zari 164.

Abakerarugendo baje gusura parike z’igihugu gusa binjije miliyoni 27 z’Amadorali y’Amerika mu mwaka wa 2022 zivuye kuri miliyoni 8.1 z’Amadorali y’Amerika yari yinjiye mu mwaka wa 2021.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuye impamvu abaturage bakwiriye gushyira imbere ubuhuza

Nyagatare: Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuye impamvu abaturage bakwiriye gushyira imbere ubuhuza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU