MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Tugomba kwirinda ikintu cyose cyakwangiza ubuzima bw’umuturage- Meya Gasana

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
03/09/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abakora ibikorwa bijyanye n’ubucukuzi bwa kariyeri burimo umucanga, amabuye yo kubakisha ndetse n’ibumba, gukurikiza amabwiriza no kwirinda icyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse no kunoza ibyo bakora kuko iyo bikozwe neza bigira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu.

Byagarutswe kuri uyu wa 3 Nzeri 2026 mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abakora ubucukuzi bwa Kariyeri muri aka Karere bagera kuri 65 bakorera mu mirenge itandukanye igize Akarere.

Iyi nama yahuje abagera kuri 22 bacukura umucanga, 28 bacukura amabuye yo kubakisha, ndetse na 15 bacukura ibumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abakora ubucukuzi bwa Kariyeri kutareba inyungu z’amafaranga gusa, ahubwo bakazirikana ko ubuzima bw’Umunyarwanda aribwo bukungu bw’Igihugu.

Yagize at: “Tugomba kwirinda ikintu cyose cyakwangiza ubuzima bw’umuturage, nk’uko gahunda y’Igihugu cyacu ari ugushyira umuturage ku isonga kuko aribwo bukungu Igihugu gifite. Ni yo mpamvu iyo hari ikigaragara ko cyahungabanya ubuzima bw’umuturage bihinduka ikibazo cy’Igihugu cyose.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba abakora ubucukuzi kutareba inyungu zabo gusa bakura mu bucukuzi, ahubwo bakareba n’ubuzima bw’abakorera mu birombe byabo, twitsa cyane ku bakora badafite ibyangombwa tubashishikariza gushaka ibyangombwa bisabwa. Turifuza ko twagira ahakorerwa ubucukuzi hatateza ikibazo abaturage, aho ababishinzwe bazatubwira ko hashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga tuzahafunga dushishikarize nyiraho gushaka ibyangombwa bisabwa.”

Bamwe mu bakora ubucukuzi bwa Kariyeri mu Karere ka Gatsibo banenga bagenzi babo batubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi bwa Kariyeri, kuko ari imirimo ishobora gutwara ubuzima bw’abantu iyo budakozwe neza.

Ndayizeye Gaddafi ukora mu bucukuzi bw’umucanga, yagize ati: “Nibyo koko nk’abacukuzi ba kariyeri hari igihe dukurikirana inyungu ugasanga tubikoreyemo amakosa, ariko nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi twiyemeje kwisuzuma tugakurikiza amabwiriza nk’uko bisabwa, tunakangurira bagenzi bacu kuzirikana ko ubuzima bw’abantu dukoresha ari bwo bwa mbere, turasaba ubuyobozi gukomeza kutuba hafi no gukomeza ubukangurambaga ku bantu bari mu gice cy’ubucukuzi bwa kariyeri.”

Mu bugenzuzi bwakozwe n’Akarere ka Gatsibo ku bacukuzi 44, bwagaragaje ko abagera kuri 21 aribo bafite ibyangobwa bijyanye n’igihe, abagera kuri 14 ibyangombwa byabo byararangiye bari muri gahunda yo gushaka ibishya, naho abagera 9 ibyangombwa byabo byararangiye ntibaranatangira gushaka ibishya.

Ubu bugenzuzi kandi bwagaragaje ko abakora ubucukuzi bwa kariyeri bose mu Karere ka Gatatsibo birengagije gutanga raporo y’ibyo bakora , ndetse no kugaragaza imbago zaho bakorera, byatumye bacibwa amande agera ku bihumbi 300 Frw ku birengagije gutanga raporo ndetse n’ibihumbi 300 Frw ku bataragaragaje imbago z’aho bakorera, nk’uko biteganwa n’itegeko nimero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda.

Abacukura kariyeri bitabiriye inama n’Ubuyobozi
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard(wa Kabiri uhereye ibumoso) yasabye abakora ubucuruzi bwa Kariyeri kujya bita ku mutekano w’abaturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Kakooza yasabye ko hakazwa amarondo mu gucunga umutekano

Meya Kakooza yasabye ko hakazwa amarondo mu gucunga umutekano

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU