Tariki 16 Mata ni umunsi utoroshye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu cyahoze ari Komini Rutonde, igihe bibuka ababo biciwe ahitwa mu Bitare bya Rutonde ndetse no mu kigo cya St. Aloys Rwamagana.
Abatutsi benshi bo mu Mujyi wa Rwamagana bari bahisemo guhungira mu kigo cy’amashuri cy’abafurere cyitiriwe mutagatifu Aloys, mu gihe hakurya y’umujyi hari abandi bisanze ku musozi w’amabuye masa, ahantu hakunze kwitwa mu Bitare bya Rutonde.
Musabyeyezu Dative, umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-Ibuka mu Karere ka Rwamagana avuga ko iyi tariki itorohera abarokotse, gusa kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda kuyanduzanya, abantu bari kwibukira mu mitima yabo.
Yagize ati: “Kubera turimo kwibuka turi mu rugo, ntabwo byoroshye, hari abo twagerageje kuvugana, tubabaza uko babyitwayemo, ndetse no guhera mbere ho iminsi ibiri. Ariko kubera ko dusa n’abamaze kumenyera iyi gahunga ya “Guma mu rugo” turabyakiriye turibukira mu rugo,”
Musabyeyezu yavuze ko muri Rwamagana bisa n’aho ubwicanyi bwatinze kugaragara, abantu batinze kwigaragaza nk’abantu babi, ngo ntabwo babanje kubugaragaza cyane ako kanya.
Yongeye ati: “Bamwe mu bajandarume bakabaye bacunga umutekano w’abanyarwanda nibo bafashe iya mbere muri ubwo bwicanyi. Abajandarume bagaragaye cyane cyane ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari baturutse ku misozi itandukanye bahungiye kuri St Aloys.”
Ubundi umusozi witwaga Rutonde ni mu yari Rutonde, ubu ni Akarere ka Rwamagana.
Mu by’ukuri si uko Abatutsi bari bahungiye muri ibyo bitare, kuko nta nyubako yari ihari, nta n’ikindi bari bahizeye ahubwo hahuriwe n’abantu babuze aho berekeza.
Musabyeyezu yagize ati: “Hari abari baturutse i Nkamba muri Komini Kabarondo, hari abari baturutse i Munyaga bahungaga ubwicanyi bw’i Munyaga, Munyaga na yo yatinyaga hakurya yayo i Gasetsa, kuri uriya musozi na ho hari Interahamwe zifite ubukana cyane, akaba hari n’iwabo w’umusirikare Mukuru witwaga Koloneli (Col.) Rwagafirita.”
Yasobanuye ati: “Interahamwe rero zo kwa Rwagafirita [i Gasetsa], niko tuzita, zari zikomeye cyane; zari zaratojwe, zifite intwaro, kuko mu gihe cya Jenoside nanjye nigeze guhunga ndahagera hariya.”
Avuga ko benshi bagiye bicwa umugenda bahunga bagana i Rwamagana, dore ko izo nterahamwe zo kwa Rwagafirita zarangije kwica ab’i Gasetsa bakaza n’i Munyaga na Nkamba, ariko bagenda bagana aho ubwicanyi butarafata indi ntera, harimo n’ibice bya Rwamagana.
Rutonde yari ituwe Abatutsi benshi, bamaze kubona ko umusozi begeranye watewe, nabo bahita batekereza guhunga bagana i Rwamagana,
Gusa ngo mbere yo kugera mu mujyi wa Rwamagana, ahitwa mu Karuhayi, hari bariyeri ikomeye, Abatutsi babura inzira ibageza i Rwamagana, bagaruka inyuma, gusa kubera ko bari bazi ko inyuma yabo naho hakomeye, bahera mu bitare bya Rutonde.
Musabyeyezu yagize ati: “Buriya Abatutsi baguye mu bitare bya Rutonde byari uguhebera urwaje, ari uguhungira ubwayi mu kigunda babuze aho berekeza, biyicarira aho bati noneho mureke twirwaneho hano, babanza kwiyegeranya kuko bari babanje kurwana n’ibitero iwabo aho bafatanyije na bamwe bagifite umutima muzima batari bahinduka bagerageza kurwanya ibitero, ariko ntabwo byafashe umwanya munini kuko abajandarume bahise baza, bafatanya na za nterahamwe noneho babiraramo barabica.”
“Bamwe mu nterahamwe bagendaga baza bati nimuduhe ab’iwacu, ab’i Gasetsa batwara ab’iwabo, Interahamwe z’i Munyaga zitwara ab’iwabo bagenda babica umugenda.”
Ngo bageze n’aho bababeshya ko abagore n’abakobwa batari bubice, kugira ngo babanze bice igitsina gabo cyose. Bamaze kwica abagabo n’abahungu, bagarutse mu ngo noneho batangira kwica na ba bagore n’abakobwa.
Musabyeyezu cyakora yongeye ati: “Kubw’amahirwe ariko yari amatariki yegereje Inkotanyi, hari abo zabashije kurokora.”
Mu b’imbere bagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye muri St Aloys, harimo umujandarume witwaga Nkunda n’interahamwe yo mu Kigabiro yitwaga Kibambano.
Naho i Rutonde ho havugwa cyane Sebazungu Isidore n’abahungu be, ndetse n’interahamwe z’i Gasetsa zatojwe na Rwagafirita.
Ibyo kandi byabaga bishyigikiwe n’uwari burugumesitiri wa Komine Rutonde witwa Bizimana Jean Baptiste, kuri ubu unafungiye ibyaha bya Jenoside muri Gereza ya Rwamagana iherereye i Nsinda.
Mu rwibutso rwa Rutonde haruhukiye imibiri 785 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo si bo bonyine bari bahakoraniye, ahubwo hari benshi bagiye bicwa umugenda, abandi bagiye bagwa ahandi hatandukanye, harimo Nkamba, Mwulire, Kaduha, Munyaga, n’ahandi.
Mu rwibutso ruherereye i Nyagasenyi hashyinguye imibiri 876 y’Abatutsi biciwe muri St Aloys, n’abandi bagiye bakurwa mu nkengero zaho mu mujyi wa Rwamagana.
Umurenge wa Kigabiro ni wo Murenge ufite inzibutso nyinshi (eshatu) mu Karere ka Rwamagana, harimo urwo mu Bitare bya Rutonde mu Kagari ka Bwiza, ururi i Nyagasenyi ndetse n’uruherereye mu Kagari ka Sovu.
Buri hantu hagiye hafite umwihariko waho; mu rwibutso rwa Sovu ho hashyinguye imibiri 635, itariki yaho yihariye yo kubunamira ikaba ari 20 Mata.





