Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma hari imibiri isaga 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iherutse kuboneka biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro.
Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri yabonetse n’indi ishobora gukomeza kuboneka muri iyi minsi cyari giteganyijwe kuba ku wa 19 Mata 2020 kirasubikwa mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi, biteganyijwe ko kizakorwa mu minsi 100 yo kwibuka, nubwo itariki nyayo itaremezwa.
Musafiri Jean Pièrre uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside Ibuka- mu Karere ka Ngoma, yagize ati: “Ubu dufite imibiri isaga 30 idashyinguye twitegura gushyingura nyuma yuko Icyorezo cya Koronavirusi kizaba cyarangiye.”
Mu Murenge wa Rukumberi, hari urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 40.
Rukumberi izwi ho kuba iri mu bice byageragerejwemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka ya mbere y’uw’ 1994, kugeza ishyizwe mu bikorwa mu buryo bweruye muri Mata 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi Mbarushimana Ildéphonse yabwiye Muhaziyacu.rw hari imibiri isaga 30 imaze kuboneka irimo iyatangiye kuboneka mbere gato y’uko u Rwanda rwinjira gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agira ati: “Kuba mu myaka 26 ishize hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro ni ikibazo, u Rwanda rumaze kwiyubaka, hari politiki y’ubumwe n’ubwiyunge isobanutse, rwose turasaba abantu ubufatanye mu gutanga amakuru y’ahaba haherereye imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Mu mibiri isaga 30 imaze kuboneka, ubu iri gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro i Rukumberi, harimo imyinshi yakuwe hafi y’urufunzo aho bita ‘Mugwato’ hafi y’ikiyaga, iyakuwe Ntovi ndetse bene yo barayimenya, umuryango umwe wamenyekanye wazimye w’uwitwa Léopord; hakabamo n’abo mu miryango yarokotse bategereje kuyishyingura mu cyubahiro.

Kabandana Callixte uyobora umuryango w’abarokotse yakorewe Abatutsi Jenoside i Rukumberi yabwiye Muhaziyacu.rw ko kuba nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hakigaragara imibiri y’abishwe igenda iboneka n’itarashyingurwa, babyakira mu buryo bubiri.
Ati: “Ubwa mbere ni uburyo bwiza, iyo amakuru y’iboneka ry’iyo mibiri aturutse ku mutima mwiza w’abayatanze. Tukanabyakira mu buryo butari bwiza, iyo mibiri ibonetse wenda bitewe n’ibikorwa remezo birimo kuhakorwa nk’imihanda…ugasana rimwe na rimwe biba bibabaje, kuko haba harimo abantu bamwe baba bafite amakuru batayatanga.”
Kabandana avuga ko iyo uwarokotse Jenoside ashyinguye uwe aruhuka, ari yo mpamvu batazahwema gusaba abafite amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Rukumberi kuyatanga.
Ati: “Kugeza uyu munsi mu 2020 turacyakomeza kuzamura ijwi kuko umutima w’umuntu wifuza gushyingura uwe, utuma umuntu ahora atakamba. Buriya iyo ushyinguye uwawe uraruhuka.”
Bitewe nuko Rukumberi ikikijwe n’ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’Umugezi w’Akagera hari na benshi mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahiciwe bagiye bajugunywa mu mazi ku buryo imibiri yabo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu nzibutso zubatswe; gusa mu gihe cyo kwibuka abo nabo barazirikanwa.
Rukumberi kandi ni hamwe mu hantu hari imiryango myinshi yazimye, abari bayigize bagiye bicwa bose bagashiraho, bikagaragaza ko Ubutegetsi bubi u Rwanda rwagize mbera ya 1994 bwateguye umugambi wa Jenoside bukanawushyira mu bikorwa, bwari bufite mu ntego kumaraho ubwari ubwoko bw’Abatutsi.
Akarere ka Ngoma kateganyaga ko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorwe Abatutsi by’umwihariko i Rukumberi biba tariki ya 18 na 19 Mata 2020, ariko bitewe nuko Kwibuka26 biri gukorwa mu buryo budasanzwe abantu bari mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi; iyi gahunda yo kujya ku rwibutso yarasubitswe.





