MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Tariki 13 Mata 1994: Abatutsi basaga ibihumbi bitanu biciwe ku kiliziya i Musha

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
13/04/2020
Udahemuka Joseph, umuyobozi wa “Musha Iwacu Heza”, itsinda ry’abacitse ku icumu rya Jenoside b’i Musha.

Udahemuka Joseph, umuyobozi wa “Musha Iwacu Heza”, itsinda ry’abacitse ku icumu rya Jenoside b’i Musha.

Mu minsi 100 guhera tariki ya 7 Mata mu 1994, mu bice bitandukanye by’igihugu, Abatutsi baricwaga kugeza ubwo abasaga miliyoni bahavukirijwe ubuzima, gusa hari amatariki aba yihariye ku musozi runaka, aho usanga imbaga y’Abatutsi yarishwe umunsi umwe.

Mu gitondo cyo kuri tariki ya 13 Mata 1994, Abatutsi basaga ibihumbi bitanu biciwe kuri Kiliziya ya Musha, hari muri Komini ya Gikoro, muri Kigali Ngari, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba.

Iyi ni itariki abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Musha bunamira ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Musha, ahashyinguye imibiri igera kuri 20,207.

Udahemuka Joseph, ni umuyobozi wa “Musha Iwacu Heza”, itsinda ry’abacitse ku icumu rya Jenoside b’i Musha, rikaba ari na ryo ritegura igikorwa cyo kwibuka, rigizwe n’abavuka i Musha, na bake bo mu yindi mirenge bari bafte imiryango i Musha.

Udahemuka agira ati: “Itariki ya 13 iba ari agahinda gusa nta kindi, ariko no gushima Imana n’abaturokoye nabyo bikazaho.”

Kuri uyu munsi, kubera ibibazo igihugu kirimo by’icyorezo cya COVID-19, hafashwe ingamba ko abantu bazajya bakurikirana gahunda zo kwibuka bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’iki cyorezo cyugarije isi yose.

Gusa kuri ubu, benshi muri bo bafite imbuga zitandukanye bifashisha bagahuriraho, maze bagafatanya igikorwa cyo kwibuka, bazikana imiryango yabo yazize Jenoside.

Yagize ati: “Abantu batubwira uko barokotse, abandi bakatubwira uko byaribimeze, tukanamenya noneho na bagenzi bacu baba bafite ibibazo, bikanadufasha no kumenya niba ntawagize ikibazo cy’ihungabana.”

Uwa mbere wagize uruhare mu iyicwa ry’aba Batutsi ni uwari burugumesitiri wa Komini Gikoro Bisengimana Paul, ariko hakaba hari n’amakuru y’uko Semanza Laurent wari warabanjirije Bisengimana kuyobora iyo komini nyuma akimurirwa muri Komini Bicumbi, nawe yari yazanye abasirikare ngo bafashe ab’i Musha.

Hari kandi n’umujandarume wari ukomeye witwaga Rwabukumba nawe ngo yishe abatutsi benshi muri icyo gihe.

Abari bahari bemeza ko mu masaha ya saa tatu za mu gitondo abari bahungiye ku kiliziya bari bamaze kwicwa, muri ayo masaha hagakurikiraho abatundaga imirambo bayijyana kuyijugunya mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biri hafi aho.

Udahemuka, wari ufite hafi imyaka 20 muri 1994, avuga ko abari barajugunywe mu byobo birebire byo mu birombe by’amabuye y’agaciro babashije gukurwamo.

Ati: “Ni kwa kundi abantu bacukuraga gasegereti bacukuraga mu musozi, ariko bagasiga n’indi nzira y’amaguru munsi y’umusozi bikaza guhura na wa mwobo. Aho rero niho twabashije guca abantu bavamo.”

Mu rwibutso rwa musha hashyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside basaga 19,000, harimo abasaga 5,600 bari biciwe ku kiliziya no mu nkengero zaho, abandi bakaba ari abagiye bashyingurwa n’imiryango yabo mu ngo nyuma iyo miryango igashishikarizwa kubazana mu rwibutso aho abandi bazize Jenoside bashyinguye.

Hari kandi n’abagiye bakurwa mu bice bya hafi ya Musha nka Nyarubuye, Kimbazi, Gahengeri na Fumbwe.

Udahemuka Joseph, umuyobozi wa “Musha Iwacu Heza”, itsinda ry’abacitse ku icumu rya Jenoside b’i Musha, rikaba ari na ryo ritegura igikorwa cyo kwibuka, rigizwe n’abavuka i Musha, na bake bo mu yindi mirenge bari bafte imiryango i Musha. Inyubako imuri iburyo ni Paruwasi ya Musha, hiciwe Abatutsi basaga 5,600.
Abayobozi, abaturage n’abacitse ku icumu rya Jenoside ubwo bunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rw’i Musha, mu Karere ka Rwamagana, tariki 13 Mata 2019

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kwibuka26MushaRwamagana

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyarubuye: Mu minsi itatu guhera 14 Mata 1994 Abatutsi ibihumbi 35 barishwe

Nyarubuye: Mu minsi itatu guhera 14 Mata 1994 Abatutsi ibihumbi 35 barishwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU