Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko gihagaritse uburenganzira bwose bwari bwarahawe abantu n’ibigo bwo gutumiza mu mahanga alukoro (Ethanol/Neutral Spirit), ndetse gisaba abafite ibyo byangombwa kongera kubisaba hakurikijwe amabwiriza mashya.
Mu itangazo rusange ryashyizwe ahagaragara ku wa 31 Nyakanga 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gifashwe hashingiwe ku Itegeko No 003/2018 ryo ku wa 09 Gashyantare 2018, rigena inshingano n’imikorere by’iki kigo.
Rwanda FDA yasobanuye ko impushya zose zari zaratanzwe mbere zo gutumiza mu mahanga alukoro zitagifite agaciro guhera ubu, bityo abazifite bakaba batemerewe kongera kuzikoresha.
Iki kigo cyatangaje kandi ko abantu cyangwa ibigo byose bifite gahunda yo gutumiza alukoro (Ethanol/Neutral Spirit) bagomba kongera gusaba uburenganzira bushya, bakurikije amabwiriza n’ibisabwa biriho ubu.
Rwanda FDA ivuga ko iki cyemezo kigamije kurushaho kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kugenzura neza ikoreshwa n’itumizwa ry’ibi bikoresho bishobora kwifashishwa mu nganda zitandukanye.
Ikigo cyasoje gisaba abafatanyabikorwa bose kubahiriza aya mabwiriza mashya, kigashimangira ko azatangira kubahirizwa ako kanya.







